skol
fortebet

Leta igiye kuzana icyororo cy’ intama zidasanzwe mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko cyazanye icyororo gishya cy’intama zitwa Merinos zitanga umusaruro, mu rwego bwo kuvugurura ubworozi bw’intama bwari butangiye gusubira inyuma.

Sponsored Ad

Intama yo mu bwoko bwa Merinos ishobora kubyara nibura kabiri mu mwaka umwe.

Izi ntama ngo zizajya zihabwa abaturage ku giciro kirimo nkunganire ya Leta.

Intama z’ubwoko bwa ‘Merino’ zikomoka muri Espagne. Zifite amateka yihariye kuko zatangiye kororwa ahagana mu kinyejana cya 12, zikaba umwihariko w’iki gihugu

Ubworozi bw’intama mu Rwanda busigaye mu ngo zibarirwa munsi ya 5% by’ingo zose ziri mu gihugu.

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hose hari ingo 155.525 zoroye intama. Intara y’amajyaruguru yihariye ingo 67.084 zirimo intama.

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko ubworozi bw’intama bugenda bucika kubera ko n’abakizoroye babanguriza ku ntama zisanzwe, bigatuma zidatanga umusaruro ufatika.

Muri rusange intama zibarurwa mu ngo zo mu Rwanda ni 291.863, zirimo 121.683 zororewe mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hari intama 96.868, mu Burasirazuba habarurwa intama 36.874, mu Ntara y’Amajyepfo hari intama 34.599 mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa intama 1.839.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa