skol
fortebet

Leta yashyize mu mihanda ya Kigali izindi modoka 100 nshya zitwara abagenzi

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo ngenzuramikorere,RURA,cyatangaje ko hari izindi bisi zitwara abagenzi 100 nshya zashyizwe mu mihanda ya Kigali,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama,kugira ngo ngo zunganire izihasanzwe.

Sponsored Ad

Bisi 100 zo mu cyiciro cya mbere zahawe kompanyi 8 zashoboye kuzuza ibisabwa mu ipiganwa ari zo: Yahoo Car Express, Remera Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative, City Centre Transport Cooperative, S.U Direct Services, Jali Transport, 4G Ju Transport Ltd na RITCO.

Abinyujije ku rubuga rwa X,Rugigana Evariste,Umuyobozi wa RURA,yemeje ko izi modoka zatangiye gukora kugira ngo zunganire izari mu muhanda hanyuma ikibazo cyo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali kiranduke burundu.

Yagize ati "Binyuze mu ntego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuzamura gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, twishimiye kongera bisi nshya mu mihanda y’umujyi wa Kigali.Guhera uyu munsi ziratangira gukora."

Uyu muyobozi yavuze ko izi modoka zitwara abagenzi 70 zigiye gutuma abaturage barushaho kuryoherwa n’ingendo.

Ibi kandi byashimangiwe na RURA,aho kuri X yagize iti "Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, Serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali zongewemo bisi 100 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Izi bisi zigamije kurushaho kunoza serivisi mu Mujyi wa Kigali no kugabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje bisi.

Abantu bakeneye gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Rwanda, bakwegera RURA ikabaha amakuru arambuye."

Izi modoka zikorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwa Yutong,zirahenda cyane kuko imwe ishobora kugura miliyoni zirenga 150 Frw ariko bijyanye na ya nkunganire leta yashyizemo, ikigo cyaboneraga imodoka kuri miliyoni ziburaho gato 120 Frw.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2023, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yavuze ko uko kwezi kuzarangira haje bisi 100. Icyo gihe 40 zari zamaze kuza hasigaye izindi 60.

Inama y’igihugu y’umushyikirano iheruka,yari yemeje ko hagomba kuzanwa byihuse bisi 300 mu mezi atatu.

Nubwo iki gihe cyongerewe kikaba amezi 9,ubu hamaze kuza izisaga 200 ziyongera ku zisanzwe mu muhanda ndetse biteganyijwe ko bitarenze mu mpera za Gashyantare 2024 hazaza izindi 100.

Izi bisi zaje ziifite ikoranabuhanga rigezweho, aho hari camera ireba abinjiye n’abasohotse igahita ibabara mu guhangana n’abatishyura, iziri imbere n’inyuma mu kureba icyabera mu modoka cyangwa inyuma yayo, kikamenyekana bidasabye kuyikurikirana imbona nkubone.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa