skol
fortebet

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe y’umuhindo izagwa mu Gihugu hose

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko imvura y’umuhindo 2023 iteganyijwe izaba nyinshi mu turere hafi ya twose tw’igihugu.

Sponsored Ad

Imvura iteganyijwe igereranywa n’iyaguye mu Muhindo wa 1997, 2002 na 2006.

Icyo kigo cyabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023 ubwo cyatangazaga iteganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo 2023, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza 2023.

Ni imvura iziyongera kurusha isanzwe igwa mu gihe cy’igihembwe cy’imvura y’umuhindo.

METEO RWANDA itangaza ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika n’iy’Abahinde bwiyongereye muri iyi minsi burenga impuzandengo (ubusanzwe) muri iki gihe bizwi nka ELININO (El Nino).

Ivuga kandi ko buzakomeza kwiyongera muri iki gihembwe cy’Umuhindo wa 2023 bikazatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo imvura iteganyijwe kuziyongera kurusha isanzwe igwa mu Muhindo.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Kirehe no mu burasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe henshi mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo, Kirehe, Nyarugenge na Kicukiro, Ibice bike by’amajyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, iburasirazuba bw’Akarere ka Gasabo, no mu majyepfo y’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Gasabo, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara, ndetse no mu majyepfo y’Akarere ka Gakenke, uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza na Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero Burera, Musanze na henshi mu Karere ka Karongi, Nyaruguru na Gakenke, iburengerazuba bw’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi, ibice bito by’amajyaruguru y’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, henshi mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, no mu bice bito by’iburengerazuba by’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 700 na 800 iteganyijwe mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyane cyane mu Karere ka Nyamagabe, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, iburasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse n’agace gato k’amajyepfo y’Akarere ka Karongi

Biteganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa hagati y’itariki ya 03 n’iya 10 Nzeri 2023 mu karere ka Rubavu, henshi muri Rutsiro, Nyabihu, Musanze ndetse no mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero.

Mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi, Gakenke na Burera, iburasirazuba bw’uturere twa Musanze, Nyabihu na Ngororero, amajyaruruguru y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo, Muhanga na Kamonyi ndetse n’iburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe imvura izatangira kugwa hagati y’itariki ya 11 na 17 Nzeri 2023.

Mu turere twa Nyaruguru, Nyanza, Huye, Gisagara, Ruhango, Kamonyi, Nyarugenge, Gasabo, Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo y’Uturere twa Muhanga, Gicumbi na Rulindo ndetse no mu bice bike by’amajyaruguru y’Akarere ka Kicukiro imvura izatangira hagati y’itariki ya 18 na 24 Nzeri 2023.

Naho mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Kayonza, henshi mu majyepfo y’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Gatsibo, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Kirehe, imvura izatangira hagati y’itariki ya 25 Nzeri na 01 Ukwakira 2023.

Aho imvura izatangira nyuma ni mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Kirehe aho biteganyijwe ko izatangira hagati y’itariki ya 02 n’iya 08 Ukwakira 2023.

Biteganyijwe ko imvura y’igihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2023 izacika mu mpera z’Ukuboza (Hagati y’itariki ya 21 na 27 Ukuboza 2023).

Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa METEO RWANDA yasabye inzego zose n’Abaturarwanda bose muri rusange, gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zijyanye n’ibikorwa byabo.

Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima hibandwa ku bikorwa byo kurwanya isuri, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi no guterera imbuto ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa