skol
fortebet

Meteo-Rwanda yateguje imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo–Rwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya mbere cy’ukwezi k’Ugushingo 2023, biteganyijwe ko hazagwa imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa.

Sponsored Ad

Imvura iteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ugushyingo 2023, kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10, mu Rwanda hateganyijwe gukomeza kurangwa n’ibihe by’imvura izanakomeza kwiyongera mu gihugu hose, aho imvura iri hagati ya milimetero 40 na 160 iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya mbere cy’Ugushyingo (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 20 na 70).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani, iteganyijwe kugwa mu matariki atandukanye bitewe n’ahantu gusa hagati y’itariki ya 2 n’itariki ya 6 hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’andi matariki.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’Ubuhinde buri hejuru y’ikigero gisanzwe hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 140 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Akarere ka Gicumbi; iteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Akarere ka Nyamagabe no mu Karere ka Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Gatsibo, Nyagatare no mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya harimo imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka bibangamira imodoka kugenda, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri ziteganyijwe ahantu hatandukanye mu gihugu cyane ahateganyijwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cy’Ugushyingo 2023. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bike by’Uturere twa Gicumbi, Gatsibo, Karongi na Ruhango.

Henshi mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ugushyingo 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, mu Mayaga, mu bice bike by’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 1 na tariki 10 Ugushyingo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa