skol
fortebet

METEO: Yateguje umuyaga mwinshi n’imvura isanzwe mu bice bimwe by’Igihugu

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bwo mu kirere, METEO Rwanda, cyateguje ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangwa n’umuyaga mwinshi mu bice bimwe na bimwe ndetse n’imvura isanzwe.

Sponsored Ad

Cyasobanuye ko mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Rusizi ndetse n’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kirehe hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 n’10.

Ku mvura iteganyijwe, iki kigo cyagize kiti: “Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama mu bice byinshi by’igihugu ndetse ikaziyongera mu mpera z’ukwezi. Imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Kanama izaterwa n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari, iya Pasifika niy’Ubuhinde buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Kanama n’imiterere ya buri hantu.”

Ubusesenguzi bwakozwe bugaragaza ko mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera hazagwa imvura ya metero ziri hagati ya 60 na 80. Ni yo izaba ari nyinshi muri uku kwezi.

Naho muri Nyamagabe, ibice bisigaye bya Musanze na Burera, amajyaruguru ya Gakenke, Rulindo na Gicumbi no mu burengerazuba bwa Nyanza na Ruhango, Muhanga na Nyagatare, ahasigaye mu ntara y’Uburengerazuba ukuyemo amajyepfo ya Rusizi, hateganyijwe imvura ya metero ziri hagati ya 40 na 60.

METEO yagaragaje ko hari ibice byo mu mujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba bizabonekamo imvura nke. Iti: “Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo, mu mujyi wa Kigali na henshi mu ntara y’Iburasirazuba ukuyemo amajyaruguru y’Akarere ka Kayonza n’amajyepfo y’uturere twa Kirehe na Bugesera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa