skol
fortebet

MINALOC yasabye ubusobanuro ba meya 16 ku mafaranga baciye abahinga ibishanga

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye ibaruwa aba Meya 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza,iyi baruwa yanditswe tariki ya 13 Gashyantare 2020, ifite impamvu igira iti : « Gutanga ubusobanuro ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga. »

Iyi baruwa yashyingiye ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 16 wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro mu 2019, ubwo iki kibazo cyaganiriweho, kikanahabwa umurongo nk’uko ibaruwa ibivuga.

Ba meya basabwa ibisobanuro barimo: uwa Ngoma, Bugesera, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Burera, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Nyanza, Ruhango, Rusizi na Musanze.

Ingingo ya 10 y’Iteka rya Perezida No. 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde n’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze cyane cyane amahoro yakwa abahinga ibishanga, ko atagomba kurenga 4000 rwf kuri hegitari (Ha) mu gihe cy’umwaka. Ariko ubugenzuzi iyi Minisiteri yakoze muri Mutarama 2020, bwagaragaje ko utu turere twaciye aba bahinzi amafaranga arenze ateganywa n’iri teka No.25/01.

Bitewe n’aya makosa yakozwe, ba meya barasabwa gutanga ibisobanuro, bakabagaragaza uburyo aya mafaranga yaciwe binyuranyije n’amategeko yasubizwa abahinga ibishanga, kandi bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020 bakageza kuri Minisitiri Shyaka raporo z’uko byashyizwe mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa