skol
fortebet

Muhanga: Polisi yataye muri yombi batatu bacukuraga kolta

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 18 Ukuboza uyu mwaka, Polisi mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu barimo gucukura Kolta (Coltan) mu buryo butubahirije amategeko.
Abafashwe ni Kwizera Jean Bosco, Ndayishimiye Boniface na Habarurema Desiré. Bafashwe ahagana saa cyenda barimo gucukura aya mabuye y’agaciro mu kagari ka Kanyana, mu murenge wa Rugendabari.
Bafatanywe ibikoresho bifashishaga mu kuyacukura birimo ibitiyo. Aba bagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro mu gihe (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 18 Ukuboza uyu mwaka, Polisi mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu barimo gucukura Kolta (Coltan) mu buryo butubahirije amategeko.

Abafashwe ni Kwizera Jean Bosco, Ndayishimiye Boniface na Habarurema Desiré. Bafashwe ahagana saa cyenda barimo gucukura aya mabuye y’agaciro mu kagari ka Kanyana, mu murenge wa Rugendabari.

Bafatanywe ibikoresho bifashishaga mu kuyacukura birimo ibitiyo. Aba bagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro mu gihe Dosiye zabo zirimo gukorwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ibikorwa byo gufata abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Yibukije ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro na Kariyeri agomba gusaba uburenganzira mu nzego zibishinzwe; kandi agatangira gukora iyi mirimo amaze guhabwa ibyangombwa.

Yagize ati,"Ibikorwa aba bagabo batatu bafatiwemo; usibye kuba ari ibyaha, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora kuko hari ababiburiramo ubuzima, abandi bakaba babikomerekeramo, kandi usibye n’ibyo; ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange."

IP Kayigi yagiriye inama ba nyiri ibirombe na Kariyeri kuzirikana umutekano w’aho bakorera iyi imirimo; aha akaba yarabasabye kuharinda kugira ngo hatagira abitwikira ijoro bagacukura amabuye y’agaciro bujura bakaba bahagirira ibibazo bitandukanye.

Yagize kandi ati,"Abakora iyi mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba kwibuka ko kugira ibikoresho by’ubwirinzi ari ngombwa, ariko ko bakwiriye guhora basuzuma ko ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya., kandi bakirinda gukoresha abana."

Yavuze ko inkangu, itemba ry’ubutaka n’imyuzure ari bimwe mu biza biterwa ahanini n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko; bityo asaba abatuye iyi Ntara kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije.

Ingingo ya 438 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu cyumweru gishize ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye amahugurwa y’iminsi itatu yibanze ku ngamba n’ubufatanye mu kurengera ibidukikije yitabiriwe n’abantu 100 barimo Abapolisi n’Inkeragutabara.

Na none mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’inzego zitandukanye agamije gushimangira ubufatanye mu kubibungabunga no kubirengera; muri izo nzego hakaba harimo Minisiteri y’Ibidukikije n’Amashyamba n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga no kurengera ibidukikije (REMA).

Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi Agashami gashinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byo kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa