skol
fortebet

Ngoma: Inzu yubakiwe abatishoboye iri gusenyuka itaramara amezi abiri itashwe

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

Inzu yo mu bwoko bwa ‘Four in One’ yatujwemo imiryango ine (4) y’abarokotse Jenoside batishoboye bamazemo ukwezi kumwe n’igice irava cyane, hejuru no hasi naho iri gusenyuka nk’uko babigaragaza. Yubatswe n’Inkeragutabara.

Sponsored Ad

Inzu zubakirwa abatishoboye ziri kubakwa no mu bindi bice bimwe by’Akarere ka Ngoma, iyi iri gusenyuka yubatse mu mudugudu wa Gasebeya mu kagari ka Ruhinga Umurenge wa Zaza nk’ uko Umuseke wabitangaje.

Umunyamakuru yasuye iyi abayituyemo bamubwira ko ari nziza urebeye inyuma ariko ko irimo kubasenyukiraho.

Umwe mu batuye muri iyi nzu ati “Mu mvura, amabati areguka akabomborekana tukagirango iratugwaho, inzu irava bikabije hari n’aho yaridutse, sima hasi yatangiye gusaduka kandi abayubatse baragiye ariko barayisondetse.”

Abatuye mu mpande zose z’iyi nzu bagaragaza ibibazo ifite byo kuva, amabuye ahanuka hejuru mu gisenge, sima iri gusaduka n’izindi nenge kuri iyi nzu nshya bo bavuga ko yubatswe isondetswe.


parafo zatangiye gusaduka

Undi uyibamo ati “Mazemo ukwezi kumwe ariko umusarane wange warasenyutse, imbere amatafari yarahanutse yitura hasi… hari ubwo bagirango twazifashe nabi ariko ntitwazifata nabi ari nabwo tukizijyamo.”

Singirankabo Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza ashimira aba baturage ko ikibazo bakigaragaje hakiri kare.

Yavuze ko Akarere katarazishyikirizwa bya burundu n’abazubatse bityo bagiye kubikurikirana abazubatse bagakosora ibyo bibazo.


Aya ni amwe mu matafari abaturage bavuze ko ahanuka ku gikuta mu gisenge kuko adafashe

Isoko ryo kubaka izi nzu ryatsindiwe n’Inkeragutabara. Iyi y’i Ruhinga ikaba ngo itarashyikirizwa Akarere mu buryo bwa burundu. Ibi bibazo mu nyubako yubatswe n’ inkeragutabara bigaragaye mu gihe nta minsi itatu irashira uwari Umuyobozi wazo Gen. Fred Ibingira asimbujwe.

Ibitekerezo

  • inkeragutabara ubusanzwe akenshi zirasondeka ntabwo bakontrodwa cyane campany yinkera gutabara , horizon, na npd impamvu nibintu byabo bodakomera bakoresha abantu batabyize aba technicien bokuri terrain ntabwo baba barabyize bakora kubera icyenewabo .icyobazi nikwirirwa biba za ciment barya naza ruswa mubakozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa