skol
fortebet

Nyabihu: Abaturage basabye meya mushya kubakemurira ikibazo cy’ ubucukuzi bw’ umucanga cyasizwe n’ abo yasimbuye

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

Abaturage b’ umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette uherutse gutorerwa kuyobora aka karere yabasuye bamusaba ko abakemurira ikibazo cy’ amanyanga ari mu bucukuzi bw’ umucanga.

Sponsored Ad

Hari tariki 3 Nyakanga 2018 ubwo ubuyobozi bw’ akarere ka Nyabihugu bwakoraga n’ abaturage inteko rusange, meya mushya yumvise iki kibazo gifite imizi yizeza abaturage ko agiye gushyiraho komisiyo ishinzwe kugicukumbura.

Aba baturage abaturage bavuga ko abayobozi bayoboraga akarere mbere basaga n’ababyirengagije.

Aba bayobozi bavuye ku mirimo kimwe n’ abandi bo mu turere dutandukanye bagenda urusorongo.


Abayobozi bashya b’ akarere ka Nyabihu

Tariki 29 Kamena 2018 haba amatora yo gusimbuza abayobozi b’uturere dutandukanye bari bamaze iminsi begura urusorongo, akarere ka Nyabihu ni kamwe mu two komite nyobozi yose (umuyobozi w’akarere n’abamwungirije) bari bareguye.

Kimwe mu bibazo by’ingutu abaturage b’umurenge wa Rugera bagejeje ku buyobozi bushya bw’akarere ka Nyabihu ni igishamikiye ku bucukuzi bw’umucanga winurwa mu mugezi wa Giciye, aho iki kibazo kitabuze no kumvikanamo kenshi uruhare rwa bamwe mu bayoboraga aka karere barangamiye inyungu zabo bwite aho binakekwa ko ari imwe mu mpamvu zaba zarabateye kwegura dore ko hari n’abagejejwe imbere y’ubutabera kubera iki kibazo.

Mu bagaragaje iki kibazo harimo abafite amasambu bavuga ko yeguriwe abinura umucanga mu buryo budasobanutse bagasaba ko basubizwa uburenganzira ku masambu yabo, abandi bakavuga ko bahoze binura umucanga mu mugezi wa Giciye nyuma bagakurwamo na bamwe mu bayoboraga akarere kugirango bishyiriremo ababo bagasaba ko ikibazo cyabo cyasuzumwa bagasubizwa uburenganzira bwo kongera kwinura umucanga, harimo kandi n’abafite uburenganzira bwo kwinura umucanga bahawe n’akarere bavuga ko babangamirwa na bamwe mu binuraga umucanga mbere bagitsimbaraye ku mbuga binuriragaho nyamara akarere karategetse ko bavamo kuko ngo bahakoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Meya Mukandayisenga Antoinette

Inkuru ya Radio na TV1 ivuga ko nyuma yo kumva ko iki kibazo gifite imizi ishoreye kure, umuyobozi mushya w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette yasezeranyije abaturage ko hagiye gushyirwaho itsinda ryihariye (commission) rigiye gusesengura iki kibazo kugira ngo gikemuke mu buryo butazagira uwo buhutaza. Icyakora nubwo uyu muyobozi yavuze ko kigiye kujya mu byihutirwa ntiyatanze igihe ntarengwa iryo tsinda ryaba ryamaze kurangiza burundu icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa