skol
fortebet

Nyagatare: Umuhanzi wivugiye ko yazutse nyuma y’iminsi Itatu apfuye arasaba ubufasha

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Karere ka Nyagatare arasaba gufashwa kugira abashe gukomeza amashuri yacikishije ni nyuma y’uko atangaje ko yapfuye hashira iminsi itatu akazuka.

Sponsored Ad

Mugwaneza Claude umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yasabye abagiraneza n’ubuyobozi kumufasha akabona umushobozi bwo kwiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze zo kuba umunyamakuru ndetse n’umuririmbyi ukomeye

Mugwaneza Claude avuga yarwaye indwara ya Muginga ndetse akazuka bagiye kumushyingura nyuma y’iminsi itatu yari amaze apfuye.

Yagize ati " Narapfuye ndetse barampfunya ndetse bahamagaza abaza kunshyingura . Banshyize mu isanduku bagiye kuzika bumva ndicamuye ni uko bankuramo,Njye nari umwana ariko bambwiye ko nazutse hashize iminsi napfuye."

Uwo musore avuga ko atorohewe n’imibereho kubera ubumuga yatewe na mugiga uretse kutabona avuga ko ingingo ze nk’amaboko nayo adakora neza ariko akavuga ko ababazwa no kuba atarize ngo arangize amashuri kandi yari afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru n’umuhanzi ufitiye abandi akamaro .

Yagize ati " Ndi umuhanzi ndetse mfite indirimbo nyinshi ariko ntabwo zose nabashije kuzijyana muri studio ikindi nakuze niyumvamo impano yo kuba umunyamakuru nka Mike Karangwa cyangwa Ally Soudy . "

Mugwaneza Claude yakomeje asaba abagiraneza kumufasha akabasha kwiga cyangwa gukora ibikorwa bimuteza imbere .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa