skol
fortebet

Nyamasheke: Imbwa z’agasozi zenda kubamaraho amatungo

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage b’Imirenge ya Kagano, Bushekeri na Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke batewe inkeke n’imbwa z’agasozi zikomeje kurya amatungo yabo nyuma y’uko hamaze kumenyekana ihene 13 n’intama zaririwe aho zari zaziritswe.

Sponsored Ad

Abaturage bavuga ko izo mbwa zikunze kuza ari mu mvura, zikabarira aho amatungo aziritse zikayarya, nyirayo yajya gucyura imvura ihise agasanga hari ibisigazwa by’intumbi gusa.

Bavuga kandi ko uretse amatungo zishobora no kuba zabarya, ababyeyi bakaba bahangayikiye abana babo bakunda kujya gutashya inkwi cyangwa bakora ingendo bajya cyangwa bava ku ishuri.

Ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo ni bwo izo mbwa zariye ihene enye z’umuturage witwa Fabien Ndaheranwa wo mu Mudugudu wa Kazibira, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, muri eshanu yari yaziritse mu kigunda cyo mu murima we.

Imvura yaguye yasize aziziritse agarutse imaze guhita yakirwa n’udutumbi twavuyemo inyama zo mu nda. Indi hene ya gatanu na yo yarayibuze bigakekwa ko ishobora kuba yaraciye ikiziriko zikayikurikira.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joséph Désiré, avuga ko ari ikibazo gikomeye kuko izo mbwa zangiza umutungo w’abaturage zigateza n’inkeke ku buzima n’umutekano wabo.

Yemeje ko bamaze kumenya ihene 13 n’intama atibuka umubare zimaze kuribwa n’izo mbwa mu Mirenge inyuranye, hakaba n’aho raporo zidatangwa ngo umubare umenyekane wose.

Iki kibazo si ubwa mbere kivuzwe mu Karere ka Nyamasheke kuko cyigeze kuvugwa no mu Murenge wa Cyato aho imbwa zanageraga mu ngo z’abaturage zikarira amatungo mu biraro bidakingwa.

Izo mbwa zagabanyije umurindi ubwo zicwaga ku bufatanye bw’abaturage, Inzego z’umutekano n’ubuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa