skol
fortebet

PAC yabwiye Umujyi wa Kigali ko watanze isoko rya miliyari 49 Frw bidasobanutse

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC, bagaragaje ko bitumvikana uburyo Umujyi wa Kigali wateguye ibikorwa byo gusana no kubungabunga imihanda itandukanye bifite agaciro ka miliyoni 766 Frw ariko ugatanga isoko rya miliyari 49 Frw.

Sponsored Ad

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ya 2022/2023 igaragaza ko Umujyi wa Kigali wagiye ugira ibibazo mu mitangire y’amasoko aho watanze isoko ku mafaranga menshi ugereranyije n’ayagombaga gukora ibikorwa byo gusana no kubungabunga imihanda.

Ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwisobanuraga imbere ya PAC kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, abayobozi bahakanye ibyo gukoresha ibiciro bihanitse.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Julian Rugaza, yatangaje ko babanza gutegura ibikoresho byose bizakenerwa byose batazi ibizakoreshwa muri rusange.

Ati “Twashyizeho ibintu byose abantu bashobora kuba bakenera cyangwa se no ku bindi bikorwa byakenerwa.”

Depite Muhakwa yahise abaza ati “Niba mwararebye ibintu byose byakenerwa ni byo byabahaye ziriya miliyoni 766 Frw, mugereranya ingengo y’imari ariko rwiyemezamirimo watsindiye isoko aritsindira kuri miliyari 49 Frw […] Nta mpamvu yo kuvuga ngo mwateguye ibikoresho bya miliyoni 766 Frw hanyuma rwiyemezamirimo atsindira isoko kuri miliyari 49 Frw.”

Rugaza yasobanuye ko ufashe ibikoresho bateguye kuzakoresha “ingano yabyo ugakuba ibiciro ari byo bihita bitanga igiciro cya miliyari 49 Frw.”

Abadepite bifuje kumenya niba iyo ngengo y’imari babonye nini ari iya rwiyemezamirimo cyangwa iy’umujyi wa Kigali, Rugaza asubiza ati “ni iy’uwatsindiye isoko.”

Depite Muhakwa ati “Ubwo uwatsindiye isoko rero ni we waba agiye kubagenera ibyo muzakora, none izi miliyoni 766 Frw mwazishyizeho mugendeye kuki?”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko miliyoni 766 Frw zashyizweho hagendewe ku mafaranga yari ahari mu ngengo y’imari, ariko isoko rya miliyari 49 Frw rigaragaza ibintu byakenerwa byose mu gihe haba habonetse ikintu gitunguranye cyakenera gukorwa.

Isoko ryatanzwe riba rigomba kumara imyaka itatu. Umushinga wateguwe wateganyaga igiciro cy’ikintu kimwe nyamara badashobora kumenya ingano nyakuri y’ibyo rwiyemezamirimo azakora.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yagaragaje ko iri soko ryari iryo gutunganya imihanda mu buryo bwa buri munsi ariko ayo mafaranga yashyizweho batayafite mu ngengo y’imari.

Ati “Ugiye kureba ibyo tuba tugomba gukora ziriya miliyari zashoboka ariko ayo mafaranga ntabwo aboneka. Iyo turi gutegura ingengo y’imari usanga amafaranga yacu bayakase inshuro nyinshi cyane, bivuga ko iyo bagiye gutanga amasoko bagendera ku mafaranga twabashije kubona mu ngengo y’imari ariko bitajyanye n’akazi kagiye gukorwa.”

Yatanze urugero rw’umuhanda Ndera -Gikomero ugiye gukorwa, aho ibyakozwe bigaragaza ko “rwiyemezamirimo yatsindiye isoko hagendewe ku mafaranga tuzabona mu ngengo y’imari.”

Katababwa kandi yavuze ko iyo bari gutegura ibizakenerwa mu gusana imihanda bareba ibyo umuntu ashobora guhura nabyo byose bagashyiramo amafaranga yabyo.

Ati “Tugakora urwo rutonde rwose tutazi neza ko ibyo byose bizakorwa kugira ngo nitugera aho bakorera tugasanga hari igikoresho gikenewe, tutazavuga ngo mu rutonde nta kirimo kuko ntitujya kongera kujya gutanga isoko.”

Yasobanuye ko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano bongera kumvikana na rwiyemezamirimo ku bizakorwa ku muhanda, hagasinywa bwa kabiri ibizishyurirwa n’ibitazishyurirwa.

Abadepite bagaragaje ko iyi mikorere ikwiye gukosoka kugira ngo amafaranga akoreshwe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa