Kigali

Perezida Kagame ashyigikiye umushinga wo gukoresha ibyogajuru mukugeza interneti mu cyaro

Amakuru   Yanditswe na: 20 December 2016 Yasuwe: 561

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ashyigikiye gahunda y’ikigo cyo mu Buyapani cyitwa SoftBank Group Corp, kigiye gushora miliyari y’Amadolari ya Amerika mu mushinga wa “OneWeb Ltd” ugamije kohereza ibyogajuru mu isanzure ngo bitange internet mu byaro no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ndizera ko bizazana impinduka mu bice byinshi bitarageramo internet, inyungu mu burezi n’ibindi!!!”

Kuwa Mbere OneWeb yatangaje ko abaterankunga bayo na bo batanze miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika mu gikorwa giherutse cyo gukusanya amafaranga nk’uko tubikesha The Wall Street Journal.

Iyi nkunga yose igamije kugera ku ntego y’uko OneWeb igomba kuba yubatse kandi yagejeje mu isanzure ibyogajuru birenga 640 kugeza mu 2019, aho iyi kompanyi ivuga ko ishaka kugera ku ntego yo gutanga internet yihuta ku Isi ivuye mu isanzure ikagezwa kuva mu modoka, mu mijyi no mu byaro n’amashuri yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Greg Wyler washinze OneWeb avuga ko iyi kompanyi yagaragaje ko ari iyo kwizerwa kuko ibikoresho byayo birimo ibihendutse kurusha ibisanzwe kandi ibiciro byayo na serivisi itanga byakurura abantu ku giti cyabo ndetse n’abakora ubucuruzi bataragera ku muyoboro wa fiber.

Mu kiganiro yatanze mu mpera z’icyumweru gishize, Wyler yavuze ko hejuru ya 90% by’ibyogajuru bagomba gukoresha muri uyu mushinga byabonye amasoko ndetse n’ibikoresho hamwe n’ibishushanyo-mbonera byarangiye ku buryo biteguye neza kuko buri cyiciro cy’ikoranabuhanga bakizeho neza bihagije.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burera: Hafatiwe ibiro 1 700 by’amabuye y’agaciro yinjizwaga mu buryo bwa...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu...
24 May 2018 Yasuwe: 251 0

Huye: Ikiraro abaturage bahora basabira ubufasha, cyongeye gutwara undi...

Nyuma y’iminsi mike tubagejejeho inkuru y’abaturage batuye imirenge ya Maraba...
24 May 2018 Yasuwe: 860 0

Muhanga: Mu byumweru bitatu hamaze gupfa inka 20 mu zahawe abaturage

Inka 20 mu nka 104 zahawe bamwe mu baturage b’ umurenge wa Nyarusange mu...
22 May 2018 Yasuwe: 1033 0

Djibouti igiye kohereza mu Rwanda indege zitwara abagenzi

Mu kwezi gutaha sosiyete itwara abagenzi y’ igihugu cya Djibuti, Air...
10 May 2018 Yasuwe: 1401 0

Gisagara: Ikigo gishinzwe amashanyarazi cyatemye urutoki rw’ abaturage...

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Saga umurenge wa Muganza ho mu karere ka...
7 May 2018 Yasuwe: 664 0

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye interineti yihuta ngo itere...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umuyobozi w’ umuryango w’ Afurika...
7 May 2018 Yasuwe: 281 0