skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Ravi Menon uyobora Banki Nkuru ya Singapore

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, Perezida Kagame yakiriye Ravi Menon, Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Singapore (Monetary Authority of Singapore - MAS), akaba n’umwe mu bateguye ihuriro ‘FinTech’ baganira ku guteza imbere uburyo bw’Imari bugera kuri bose.

Sponsored Ad

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro dukesha iyi, byatangaje ko Perezida Kagame na Ravi Menon ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere urwego rw’imari rudaheza.

Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi mu gihe mu Rwanda kuva tariki 20 Kamena, hateraniye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’.

Yateguwe n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari.

Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari riri kwihutisha impinduka mu ikoranabuhanga muri Afurika kandi umumaro waryo wigaragaza yaba mu guhanga imirimo myinshi, ubukire n’amahirwe menshi ku mugabane wose.

Nubwo bimeze bityo ariko, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari ngombwa ko rigezwa kuri bose cyane cyane abagore kuko bakiri inyuma.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, hazaganirwa kandi ku kubaka isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe kwihutisha kugeza serivisi z’imari kuri bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa