Kigali
startimes

Polisi y’u Rwanda yakubye kabiri ibiciro byo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 2112

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro byo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byahindutse nk’uko bigaragara k’ umugereka w’iteka rya minisitiri n° 001/20/MINICOM ryo ku wa 13/02/2020 rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga kandi ibyo biciro bigahita byubahirizwa.



Ingingo ya kabiri (2) y’iri tegeko ivuga ko igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga gishingira ku bwoko bw’ikinyabiziga n’umurimo gikora.

Urugero: Ipikipiki ifite cyangwa idafite intebe ku ruhande n’ikinyabiziga cy’amapine atatu (3) kitarengeje ibiro magana atanu (500Kg), Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro nyiracyo azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 FRW). Mu gihe igiciro cy’isuzuma rihinyuza ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi na magana abiri (1.200 Frw).

Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi zifite imyanya itarenga umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi , igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza cyagiye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara abantu mu buryo bwishyura cyangwa zikora indi mirimo y’ubucuruzi, zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi zifite imyanya umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw) naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T), kandi zitarengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 frw). ni mugihe igiciro cy’isuzuma rihinyuza ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5), kandi zirengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi zitarengeje imitambiko ibiri (2),igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi zirengeje imitambiko ibiri (2), Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya cumi n’umunani (18) yo kwicarwamo utabariyemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite hagati y’imyanya makumyabiri n’itanu (25) na mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi. Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irengeje mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Rumoroki cyangwa Makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw) , igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2.000 frw).

Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi ifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Rumoroki cyangwa Makuzungu bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2). Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice ( 3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 FRW).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw). igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere butarengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 FRW).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi birengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Izindi mashini zikora mu mirimo itandukanye, igiciro cyazo cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura ibihumbi mirongo itandatu by’mafaranga y’u Rwanda (60.000 FRW). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Inyandiko nshungu ya Vinyeti y’igenzura ry’ibinyabiziga n’icyemezo cy’igenzura, izajya yishyurwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 034/01 ryo ku wa 13/01/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza rivuga ko mirongo itanu ku ijana (50%) by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga azajya ajya gushyigikira muri gahunda y’ubwisungane mu buzima (mutuelles de santé).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo watwaye...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020,Nyakubahwa perezida wa...
4 July 2020 Yasuwe: 3125 1

COVID-19:U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 14 byizewe abaturage babyo bemerewe...

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) watangaje ibihugu 14 uvuga ko abaturage...
30 June 2020 Yasuwe: 1201 0

Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe umubare, inyito n’imikoreshereze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase yavuze ko guhera mu...
26 June 2020 Yasuwe: 1884 0

Ingengo y’Imari y’u Rwanda 2020-2021 yiyongereyeho miliyari 228.6...

Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Ingengo y’imari ya 2020-2021...
22 June 2020 Yasuwe: 882 0

Niringiyimana wahanze umuhanda wenyine yiyemeje guha umuriro n’amazi...

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda w’ibirometero 7 wenyine nta gihembo...
17 June 2020 Yasuwe: 4293 2

IMF yageneye u Rwanda indi nguzanyo ya miliyari zisaga 106 FRW yo kurufasha...

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (FMI/IMF) yemereye u Rwanda...
12 June 2020 Yasuwe: 404 0