Kigali

Polisi yataye muri yombi umugabo wari ufite amayero y’amiganano agera ku 1050

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 487

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho byatumye ifata uwitwa Tuyisenge Gustave wari ufite amayero y’amiganano agera ku 1050.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko aya mayero yatahuriwe mu biro by’ivunjisha aho uyu mugabo yageragezaga kuyavunjisha.

SP Hitayezu agira ati:” Bagitahura ko inoti 21 yari afite zari inyiganano, ushinzwe umutekano kuri ibyo biro yafashe Tuyisenge kugeza igihe Polisi yari iri mu kazi hafi aho iziye ikamutwara.

Hagati aho Tuyisenge akaba avuga ko aya mayero yayahawe n’undi muntu nawe atazi.

Aha SP Hitayezu agira ati:” Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Tuyisenge yaguze aya mayero ku mafaranga 400,000 kandi byagaragaye ko inoti zose uko ari 21 yafatanywe zihuje imibare iziranga(serial numbers) n’izindi 48 ziheruka gufatanwa uwitwa Sindikubwabo Pascal mu mpera z’ukwezi gushize muri Kigali.”

Yongeyeho ati:” Abenshi bari muri ibi byaha bimunga umutungo barafatwa, ifatwa ry’umwe rituma hafatwa n’abandi; abaturage barasabwa kuba maso cyane cyane abafite aho bahurira n’amafaranga , ubonye ufite amiganano akabimenyesha Polisi byihuse , amaperereza arakomeje ngo hatahurwe inkomoko y’aya mafaranga akunze gukoreshwa.”

Yasabye buri wese gukomeza kuba maso ngo hafatwe uzashaka wese kugusha abaturage mu gihombo aciye muri ubu buriganya.

Kwigana amafaranga bihanwa n’ingingo za 601 na 605 z’igitabo cy’amategeko ahana, aho ziteganya igifungo kiri hejuru y’imyaka indwi kuwo byahamye.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ishuri ry’ imyuga Perezida Kagame yemereye Nyabihu rigiye kuzura

Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu niho harimo kubakwa ishuri...
15 October 2017 Yasuwe: 1510 0

Gakenke: Se wa Minisitiri w’Intebe ari mu banyuzwe n’umusasuro wa Kawa...

Umusaza Ngirumpatse Athanase ( Se wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente...
13 October 2017 Yasuwe: 4030 0

Abafatabuguzi ba MTN barinubira serivise zayo zikora amasaha...

Bamwe mu baturage bakoresha umurongo wa MTN Rwanda bakomeje kwinubira...
12 October 2017 Yasuwe: 327 1

Karegeya washoye atageze ku bihumbi 500 mu buhinzi amaze kugera kuri...

Umuhinzi wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange witwa Karegeya...
12 October 2017 Yasuwe: 1646 1

Burera: Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho guha ruswa...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu...
12 October 2017 Yasuwe: 302 0

Rwanda: Abakora mu bucukuzi bazikuba gatatu bitarenze 2018

U Rwanda rwihaye intego y’ uko bitarenze 2018 abakozi bakora mu rwego rw’...
11 October 2017 Yasuwe: 418 0