skol
fortebet

Rubavu: Abacuruzi bamwe banze kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho na Leta

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baguzi bahahira mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Rubavu, barinubira ko abacuruzi binangiye kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa biherutse gusonerwa imisoro ku nyongeragaciro.
Abaguzi babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko basaba ubuyobozi bw’Akarere gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’ibiciro bishya byemejwe na Guverinoma.
Mu mujyi wa Rubavu mu isoko rya Mbugangari ndetse no mu maguriro atandukanye, ni hamwe muho abaguzi bashyira mu majwi ko abacuruzi bavuniye ibiti mu matwi, (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baguzi bahahira mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Rubavu, barinubira ko abacuruzi binangiye kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa biherutse gusonerwa imisoro ku nyongeragaciro.

Abaguzi babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko basaba ubuyobozi bw’Akarere gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’ibiciro bishya byemejwe na Guverinoma.

Mu mujyi wa Rubavu mu isoko rya Mbugangari ndetse no mu maguriro atandukanye, ni hamwe muho abaguzi bashyira mu majwi ko abacuruzi bavuniye ibiti mu matwi, ntibubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku muceri n’akawunga.

Ibiciro bishya byatangajwe, mu maduka na butiki biramanitse ariko abaturage ubajije, bakubwira ko ari umurimbo bidakurikizwa.

Bamwe mu bacuruzi bashyirwa mu majwi kubwo kutagabanya ibiciro, iyo babajijwe ibibavugwaho bararuca bakarumira.

Umuceri uwa Tanzania biragoye kuwubona mu isoko no mu maduka yo muri aka karere.

Mu gihe abacuruzi bavuga ko banze kuwurangura kubera uhenze, abaturage bo bavuga ko benshi mu bacuruzi bahisemo kuwuhisha .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho, kandi ngo bamwe barenze kuri aya mabwiriza babiciriwe amande.

Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu araburira abakomeje kwinangira ku kubahiriza ibiciro byashyizweho

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri, ndetse hashyirwaho igiciro ntarengwa ku birayi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko hirya no hino mu gihugu.

Ibiciro bishya byashyizweho ni uko ifu y’ibigori ikilo cya kawunga kitagomba kurenga 800 Frw, umuceri wa Kigori ntugomba kurenza 820 Frw, umuceri w’intete ndende ntugomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceri wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa