skol
fortebet

Rulindo: Babiri bafatiwe mu modoka bicariye urumogi

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku wa 26 Mutarama uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rulindo yafatiye mu modoka abagabo babiri bicariye urumogi nk’uburyo bwo kurukwirakwiza; bakaba barakoresheje aya mayeri bibwira ko nta wubatahura; ariko biba iby’ubusa kuko Polisi yabafashe.
Abarufatanywe ni Hagenimana Yves na Gahimbare Richard. Bafatiwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zavaga mu karere ka Musanze zerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Ubanza (Hagenimana) yafatanywe udupfunyika twarwo 1,381, naho Gahimbare yafatanywe (...)

Sponsored Ad

Ku wa 26 Mutarama uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rulindo yafatiye mu modoka abagabo babiri bicariye urumogi nk’uburyo bwo kurukwirakwiza; bakaba barakoresheje aya mayeri bibwira ko nta wubatahura; ariko biba iby’ubusa kuko Polisi yabafashe.

Abarufatanywe ni Hagenimana Yves na Gahimbare Richard. Bafatiwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zavaga mu karere ka Musanze zerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Ubanza (Hagenimana) yafatanywe udupfunyika twarwo 1,381, naho Gahimbare yafatanywe ikiro kimwe cyarwo. Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Mukoto, mu murenge wa Bushoki.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yagarutse ku mayeri aba bombi bakoresheje agira ati,"Bibwiraga ko nta wutahura ko batwaye urumogi. Abapolisi bagize amakenga babonye imyitwarire y’aba bombi, babasaba guhaguruka kugira ngo babasake; barebye mu dufuka bari bicayeho basangamo urumogi; barabafata bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki."

CIP Gasasira yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati,"Bitesha ubwenge ababinywa nk’uko izina ryabyo rivugitse. Igikurikiraho ni uko bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Abantu b’ingeri zose bakwiriye kwirinda kubyishoramo."

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa; ndetse ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora; kandi ko bitera igihombo kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, agacibwa n’ihazabu; ibiyobyabwenge yafatanywe na byo bigatwikwa cyangwa bikamenwa.

Yavuze ko ibikorwa by’ababinywa bihungabanya ituze rya rubanda muri rusange; bityo asaba buri wese kwirinda kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha.

CIP Gasasira yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge aho ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo yacyo ya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Ibitekerezo

  • basanze barengana!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa