skol
fortebet

RURA yavuze ku kibazo cy’amakompanyi atwara abagenzi asigaye yanga kubagarurira ibiceri

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakora ingendo mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko Kompanyi zitwara abagenzi zitabagarurira ibiceri bisigara iyo bishyuye amafaranga ari ku itike basabwa.
Aba babwiye Radio Flash FM dukesha iyi nkuru ko bababwira ko ari uduceri duke tutaboneka bityo bakwiye kwihangana.
Aba bagenzi babwiye iki kinyamakuru ko kandi abakorera izi kompanyi batemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko byagendaga kandi byakorohereza buri ruhande.
Ikigo ngenzuramikorere RURA kibinyujije kuri (...)

Sponsored Ad

Abakora ingendo mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko Kompanyi zitwara abagenzi zitabagarurira ibiceri bisigara iyo bishyuye amafaranga ari ku itike basabwa.

Aba babwiye Radio Flash FM dukesha iyi nkuru ko bababwira ko ari uduceri duke tutaboneka bityo bakwiye kwihangana.

Aba bagenzi babwiye iki kinyamakuru ko kandi abakorera izi kompanyi batemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko byagendaga kandi byakorohereza buri ruhande.

Ikigo ngenzuramikorere RURA kibinyujije kuri Twitter,cyamaganye ubu buriganya kivuga ko bugomba gucika ndetse ko uzabifatirwamo azahanwa.

RURA yagize iti "Abatwara abagenzi BAGOMBA kugarurira abo batwara amafaranga yuzuye, kandi BAGOMBA kureka ushaka kwishyura yifashishije ikoranabuhanga akabikora. Uzafatwa adakurikije aya mabwiriza azabihanirwa.

Mu gihe umugenzi ahuye n’iki kibazo yabitumenyesha ku mirongo yacu ya telefone itishyurwa 3988 cyangwa 2222, kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse."

Abatanze ibitekerezo kuri Twitter bavuze ko Hashize igihe kompanyi zitagarurira abagenzi amafaranga yuzuye,ndetse ngo bamwe bamaze kumenyera ko iyo bateze imodoka bagomba guhomba ibicei byabo.

Aba bavuze ko ibi bidakorwa na kompanyi imwe ahubwo inyinshi zokamwe n’uyu muco wo kutagarurira abagenzi ibiceri byabo.

Ibitekerezo

  • Ese rura ireberera abaturage koko?

    Ntimugasetse. Mwibutse kare. Na 90 ntibagarura.cyakora iyo uhatirije baguha 50. Ariko 40 n’iyo wateka ibuye rikaba capati ntabyo bakwihera. Ni bose kandi, wagira ngo baba babivuganyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa