skol
fortebet

Rutsiro:Batwerereye ubumenyi buke ibibazo byugarije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rutsiro, babwiye Abasenateri ko mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hakenewe ishuri ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Sponsored Ad

Ni ishuri aba bakora ubucukuzi bagaragaza ko ryagirira akamaro abaryigamo baturuka mu Turere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaz Mine na Peteroli, RMB giherutse gukora ubushakashatsi gisanga Akarere ka Rutsiro kose karimo amabuye y’agaciro yacukurwa.

Nyamara kubera gucukura mu kajagari, ubu bucukuzi bukorerwa mu Mirenge 8 muri 13 igize Akarere, bukaba bukorwa n’amakompanyi na koperative 15.

Aba bacukura bagaragaza ko abakozi bafite babyigiye ari bake cyane ku buryo nk’umukozi umwe wabyize usanga ayoboye abakozi barenga 300 batabyize.

Ibi byiyongeraho kuba ubugenzuzi na bwo bukorwa mu buryo budakwiye kubera ko mu Karere hari umukozi umwe gusa ubishinzwe.

Ni ibibazo Abasenateri bari mu ngendo hirya no hino mu gihugu zigamije kureba uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa, bijeje ababukora ko bazabikorera ubuvugizi.

Mu Karere ka Rutsiro honyine haboneka umusaruro wa toni zirenga 80 z’amabuye y’agaciro buri kwezi, mu Turere twa Ngororero na Karongi na ho Abasenateri bavuga ko basanze ubucukuzi bukorwa ndetse ngo n’amabuye ari yo menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa