Kigali

Rwamagana: Polisi ifunze uwashakaga kwiba amafaranga muri Banki akoresheje ikoranabuhanga

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 1710

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga inata muri yombi Shumbusho Emmanuel washakaga kubikuza amafaranga akoresheje Mobile Money ndetse na Banki (kujya kuyahabwa mu ntoki) icyarimwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko Shumbusho Emmanuel yinjiye muri imwe muri Banki z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (3 450 000frw) ngo amubikurire.

Yagize ati: “Mu gihe umukozi wa Banki yabikuriraga amafaranga uyu mu kiriya, Shumbusho nawe yakuraga amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri Telefone ye, dore ko asanzwe ari n’umucuruzi wa Mobile Money.’’

CIP Theobard Kanamugire akomeza avuga ko umukozi wa Banki yahise abona ubutumwa bumwereka ko Shumbusho abikuje amafaranga akoresheje telefone angana nayo yari amaze kumuha mu ntoki.

Yagize ati:” Umukozi wa Banki akibona ibikorewe kuri konti ya Shumbusho yagize impungenge niko guhita yiyambaza Polisi. Twarakurikiranye dusanga amaze koherereza uwitwa Farida miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1900 000frw) gusa nayo twabashije kuyagaruza binyuze kuri sosiyete y’itumanaho abarizwamo.’’

CIP Kanamugire asoza avuga ko ibi ari bimwe mu byaha bikoreshwa ikoranabuhanga agasaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga.

Yakomeje agira ati:” Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.’’

Hashize igihe gito Polisi ihuye n’abanyamabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho barebera hamwe ingamba zarushaho gufatwa hagamijwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Abayobozi batunguranye batega moto bagiye gusinya impano ya...

Kubera umubare w’imodoka ubu ziri mu murwa mukuru w’u Rwanda, bamwe ntibari...
21 March 2018 Yasuwe: 1032 0

Kigali: Hagiye kubakwa ruhurura nini izatwara imyanda abaturage ntibongere...

Mu minsi iri imbere benshi mu baturage bo mu mugi wa Kigali ntibazongera...
19 March 2018 Yasuwe: 4463 0

Umuturage wo muri EAC akoresha KWH 136, uwo muri Amerika agakoresha KWH...

Ingufu z’ amashanyarazi zirakenewe ngo ibihugu by’ Afuruka y’ Iburasirazuba...
19 March 2018 Yasuwe: 1240 0

2017: Umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 6.1 %

kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko...
13 March 2018 Yasuwe: 50 0

U Rwanda mu nzira yo kwiyongera ku bihugu bitanu by’ Afurika bitunze...

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2018 I Kigali hatangijwe amahugurwa yahuje ibihugu...
12 March 2018 Yasuwe: 1820 1

U Rwanda na Tanzania basinye amasezerano yo kubaka umuhanda wag are ya...

U Rwanda na Tanzania byiyemeje gutangira kubaka inzira ya gari ya moshi...
10 March 2018 Yasuwe: 851 0