skol
fortebet

Rwandair yakoze urugendo rwa mbere iva Kigali yerekeza London

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru indege ya Rwandair yakoze urugendo rwa mbere rutaziguye(direct) hagati y’ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikibuga cy’indege cya Heathrow i Londres.
Rwandair izajya ikora ingendo 4 mu cyumweru hagati ya Kigali na London, nk’uko iyi kompanyi y’ubucuruzi ibivuga.
Indege y’iyi kompanyi, Airbus A330-300 yiswe Ubumwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu hafi 250, niyo yakoze uru rugendo rwa mbere.
Ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro (23:35) ni bwo indege ya mbere yerekeza i (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru indege ya Rwandair yakoze urugendo rwa mbere rutaziguye(direct) hagati y’ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikibuga cy’indege cya Heathrow i Londres.

Rwandair izajya ikora ingendo 4 mu cyumweru hagati ya Kigali na London, nk’uko iyi kompanyi y’ubucuruzi ibivuga.

Indege y’iyi kompanyi, Airbus A330-300 yiswe Ubumwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu hafi 250, niyo yakoze uru rugendo rwa mbere.

Ahagana saa tanu n’iminota 35 z’ijoro (23:35) ni bwo indege ya mbere yerekeza i Londo yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ikaba yageze i London Hearthrow saa kumi n’ebyiri za mugitondo, iyo gahunda ikazakomeza buri ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Indege zigaruka zivuye i London zizajya zihaguruka buri saa mbili n’igice z’ijoro (20:30) ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru zigere i Kigali saa moya (07:00 AM) ku munsi ukurikira.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yagize ati: “Dushimishijwe cyane no kuba dutangije ingendo zerekeza i London nta handi zinyuze, kuko ni umujyi ukunzwe cyane uyu munsi, bikaba biturutse ku kuba serivisi zacu nziza zimaze kwamamara bidasanzwe.”

Yakomeje agira ati: “U Bwongereza ni isoko ry’ingenzi cyane kuri twe, kandi tuzi ko abakiliya bacu bazaha agaciro gakomeye ingendo bakora amasaha make n’inyongera ku mihanda bamenyereye izajyana na serivisi nshya.”

Ingendo zihuza London na Kigali nta handi zihagaze zitezweho kongera umubare w’abantu baza gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga bitatse u Rwanda birimo inyamaswa nini eshanu basanga muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Mu myaka itanu ishize, abajya i London bavuye i Kigali bagombaga guca i Bruxelles mu Bubiligi.

Iyi kompanyi ya leta y’u Rwanda ifite ibyerekezo 28 muri Africa, mu burasirazuba bwo hagati, Uburayi na Aziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa