skol
fortebet

Rwiyemezamirimo yanze gutanga ruswa abura uko yishyura abakozi

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Rwiyemezamirimo Muhima Michel aravugwaho kwambura abaturage bamukoze ku inzu ifitwe mu nshingano na kompanyi yubaka amazu ’Inkundamahoro Ltd’ imyaka igera kuri ibiri nta faranga babona.
Uyu rwiyemezamirimo, Michel avuga yatswe ruswa n’uwamukoresheje akanga kuyihuma ari nayo ntandaro yo kuba abakozi batarahembwa.
Iyi nyubako igeze mu itahwa yubatse mu kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge.Bamwe mu baturage bakozeyo imirimo itandukanye bavuga ko ubuzima bwabo buri (...)

Sponsored Ad

Rwiyemezamirimo Muhima Michel aravugwaho kwambura abaturage bamukoze ku inzu ifitwe mu nshingano na kompanyi yubaka amazu ’Inkundamahoro Ltd’ imyaka igera kuri ibiri nta faranga babona.

Uyu rwiyemezamirimo, Michel avuga yatswe ruswa n’uwamukoresheje akanga kuyihuma ari nayo ntandaro yo kuba abakozi batarahembwa.

Iyi nyubako igeze mu itahwa yubatse mu kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge.Bamwe mu baturage bakozeyo imirimo itandukanye bavuga ko ubuzima bwabo buri habi nyuma y’uko amafaranga bakoreye imyaka ibiri bayambuwe.

Bamwe mu bakozi baganiriye na Radio/TV1 ducyesha iyi nkuru bavuze ko ubu bwambuzi bwabagizeho ingaruka zirimo kwirukanwa mu nzu bari bacumbitsemo ngo harimo n’abahakuye uburwayi bw’ibihaha ahanini ngo byafashe abari baratse akazi ko gusiga amarangi.

Uko ari 12 bakoze kuri iyi nyubako basaba ko bafashwa kwishyurizwa amafaranga bakoreye ngo iyo bishyuje rwiyemezamirimo ababwira ko hari amafaranga ny’ir’inzu yanze kumuha.

Bamwe bavuga ko mu myaka ibiri bahamaze bakoreye amafaranga arenga ibihumbi 200 n’imisago abandi ngo aragera mu bihumbi 500.Mpayimana wakoze muri iyi mirimo yavuze ko afitiwe umweenda w’amafaranga ibihumbi 540 000Frw.Yagize ati “Ikibazo dufite ni icy’amafaranga twakoreye Muhima Michel akatwambura tukaba tuyamwishyuje igihe kigera ku mwaka wose. Urumva twajyaga dufata amadeni ndetse n’amazu twabagamo tukaba tutarabashije kuyishyura, urumva ko turi mu bibazo bidukomereye.”

Rwiyemezamirimo Muhima Michel ari nawe uvugwaho kwambura abaturage yabwiye TV1 ko atanze kwishyura abaturage ahubwo ko yimwe amafaranga n’uwamukoresheje wamwakaga ruswa.

Mu magambo ye aiti “Ikibazo mfitanye n’Umuyobozi mukuru ariwe Mathias ni ikijyanye n’amafaranga nanze kumuha (Nimanye icya cumi) kandi sinifuza gukora iryo kosa ryo gutanga ruswa niba hari n’aho nigeze kurikora Imana irimbabarire.”

Uyu rwiyemezamirimo kandi avuga ko akanama gashinzwe kugenzura imirimo kuri iyi nyubako kagaragaje ko agomba guhabwa miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe akandi kanama kashyizweho na Nyir’inyubako, Mathias kagaragaje ko azahabwa miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi Inkundamahoro, Dukuzumuremyi Mathias yatangaje ko ibyakozwe n’akanama gashinzwe imirimo kuri iyi nyubako atabyemera.Nyamara bamwe bakuriye akana kanama bavuze ko batumva ukuntu uyu muyobozi ahakana ibyo akanama yashyizeho kakoze ngo yikoreye igenzura rye kandi n’amashuri abifitemo.

Uyu muyobozi yahakanye nta ruswa yigeze yaka rwiyemezamirimo ahubwo avuga ko uyu munsi wa tariki ya 01 Ugushyingo 2017 aribwo bari gukora inama isuzumirwamo amafaranga yose rwiyemezamirimo ahabwa ubundi nawe akishyura abaturage.


Rwiyemezamirimo Muhima Michel wanze gutanga ruswa

Umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi Inkundamahoro, Dukuzumuremyi Mathius

Photo:Ukwezi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa