skol
fortebet

U Rwanda ku mwanya wa mbere mu kugira abashomeri bake mu rubyiruko-Ubushakashatsi

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bushya bwatangijwe n’ikigo cy’umuherwe Ashish J Thakkar bwiswe “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” bwashyize u Rwanda mu bihugu 45 bya mbere ku isi byorohereza guhanga imirimo, ndetse rukaba urwa kabiri muri Africa. Gusa, ni urwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guha imirimo urubyiruko.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na ‘Mara Foundation’ ifatanyije n’ikigo ‘Opinium Research’ bwiga ku nkingi eshanu (5) zifasha mu guhanga umurimo, ni ukuvuga Amategeko, Ibikorwaremezo, (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bushya bwatangijwe n’ikigo cy’umuherwe Ashish J Thakkar bwiswe “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” bwashyize u Rwanda mu bihugu 45 bya mbere ku isi byorohereza guhanga imirimo, ndetse rukaba urwa kabiri muri Africa. Gusa, ni urwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guha imirimo urubyiruko.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na ‘Mara Foundation’ ifatanyije n’ikigo ‘Opinium Research’ bwiga ku nkingi eshanu (5) zifasha mu guhanga umurimo, ni ukuvuga Amategeko, Ibikorwaremezo, Uburezi, Imari (finance) no Korohereza abihangira umurimo (entrepreneurial environment).
Inkingi eshanu n’ibyiciro bito bizigize barebyeho.


Inkingi eshanu n’ibyiciro bito bizigize barebyeho.

Kuba umuherwe Ashish J Thakkar yibona nk’umunyafurika cyane dore ko ubukirebwe abukomora muri Uganda, akaba yarabaye mu Rwanda, ndetse akaba afite n’ishoramari mu bihugu byinshi bya Africa, ubu bushakashatsi bw’ikigo cye bwagennye igice cyihariye kuri Africa cyiswe ‘‘Focus on Africa’.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi byorohereza abihangira imirimo, ni Singapore ya mbere, igakurikirwa na New Zealand (2), Denmark (3), Canada (4), United Kingdom (5), Norway (6), Ireland (7), Finland (8), Switzerland (9) na Sweden ya 10.

Ku mugabane wa Africa by’umwihariko, Namibia iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’u Rwanda, Botswana, South Africa, Zambia, Morocco, Tunisia, Kenya, Senegal, Ghana.

U Rwanda by’umwihariko rwagize amanota menshi mu nkingi y’Amategeko rwagizemo amanota 61% n’iy’Imari rwagizemo 65%.

Ku nkingi y’Imari, u Rwanda ruza ku mwanya wa 18 ku isi, imbere y’ibihugu byinshi by’ibihangange, ngo kubera umuhate wa Guverinoma wo korohereza abashoramari gukora ubushabitsi (ease of doing business). Iyi raporo igashima cyane cyane ko kubona inguzanyo byoroshye kandi hari umucyo mu bucuruzi.

Ku nkingi y’Amategeko, u Rwanda rwagize amanota menshi mu birebana n’imiyoborere (public sector performance), koroshya isoko ry’umurimo (labour market flexibility) n’umucyo mu bushabitsi (business transparency), bituma ruri ku mwanya wa 27 ku isi muri iyi nkingi.

Ibi ngo ni umusaruro wa Politike yo kwegereza ubuyobozi abturage, n’impinduka zakozwe mu korohereza za Sosiyete Sivile (civil sector reform). Ibi ngo byatumye u Rwanda rugira umutuzo wa politike (political stability), bizmura umucyo kandi byongera kuba icyizere.

Ikindi cyahesheje u Rwanda amanota cyane muri ziriya nkingi zombi, ni urukiko rw’ubucuruzi rwashyizweho kugira ngo rujye rukemura impaka n’ibibazo bivutse mu bucuruzi.
Uko ibihugu bya mbere bikurikirana muri buri nkingi, ku mugabane wa Afurika.

Uko ibihugu bya mbere bikurikirana muri buri nkingi, ku mugabane wa Afurika.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imbogamizi zikomeye zisigaye muri Afurika ari iz’ibibazo bya Politike, ibikorwaremezo bidateye imbere, ireme ry’uburezi rikiri hasi, n’imiterere y’ubukungu usanga budashingiye ku bintu byinshi (under-diversified economies).

U Rwanda kandi rushimirwa uburyo umushinga wo guha abaturage amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba ugenda neza kandi ukaba uri gukemura ikibazo cyo kutagira amashanyarazi ahagije cyugarije Africa n’u Rwanda by’umwihariko.

Ibihugu nka Namibia na Botswana biri mu myanya itatu ya mbere byo byagize amanota menshi mu nkingi y’uburezi, kubera umubare munini w’abaturage bazi gusoma no kwandika ndetse n’ireme ry’uburezi riri hejuru.

Hari ibindi byiciro byihariye, nk’uruhare rw’Abagore mu nzego z’imirimo, aho usanga imibare igenda izamuka ku mugabane wa Africa by’umwihariko iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Aha, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Tanzania na Madagascar.

Ikindi cyiciro cyihari, ni ikijyanye n’imirimo ku rubyiruko (Youth unemployment) bikiri ikibazo muri Africa. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubu abanyafurika bari hagati y’imyaka 15 na 24 bagera kuri miliyoni 200, gusa ngo mu bihugu nka Egypt na South Africa usanga hafi icya kabiri cy’uru rubyiruko nta kazi rufite.

Muri iki cyiciro, u Rwanda ngo nirwo ruri ku mwanya wa mbere mu kugira urubyirubyiruko rucye rudafite imirimo, kuko ruri hafi kuri 4%.
Uko ibihugu bya Africa bikurikirana mu Bushomeri mu rubyiruko.

Uko ibihugu bya Africa bikurikirana mu Bushomeri mu rubyiruko.

Ubushakashatsi bureba uburyo ibihugu binyuranye ku isi byorohereza abihangira imirimo, bwakorewe mu bihugu 85 bigize 92% by’umusaruro mbumbe (GDP) w’isi yose.

Src: Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa