skol
fortebet

U Rwanda nicyo gihugu kiri mu nzira y’ amajyambere kiza muri 30 bya mbere byoroshya abashoramari

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Raporo ya banki y’ isi yerekana uko ibihugu birushyanya korohereza abashoramari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 29, nicyo gihugu gikennye kiza mu 100 bya mbere.

Sponsored Ad

Iyo raporo ngarukamwaka ya Banki y’ Isi yashyizwe ahagaragara uyu munsi tariki 31 Ukwakira 2018.

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere RDB yavuze ko bashimishijwe no kuba rwazamutseho imyanya 11.

Yagize ati “Twashimishijwe no kuzamukaho imyanya 11, tukagera ku mwanya 29 , tuvuye ku wa 41. U Rwanda rwavuguruye amategeko n’ amabwiriza bigenga ubushabitsi, kandi tuzakomeza bijyanye n’ icyerecyezo cy’ ubukungu buyobowe n’ urwego rw’ abikorera”

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi kiri muri Low-Income Country (LIC) kiza mu bihugu 30 bya mbere mu koroshya ishoramari ninacyo cyonyine kiri mu bihugu 100 bya mbere. Uretse u Rwanda muri 30 bya mbere ibihugu birimo umuturage wabyo yinjiza amadorali ibihumbi 12 ku mwaka mu gihe Umunyarwanda yinjiza amadorali ya Amerika 720.

Minisitiri w’ ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yagaragaje ko yavuze ko ibi bigaragaza icyerekezo u Rwanda rufite kuko rwari ku myaka 150 mu bihugu 185. ati "Ni ikigaragaza ko tumaze gutera intambwe nini cyane"

Yakomeje agira ati“Ibikoresho mu gihe bikorewe hano birafasha. Ku macumbi aciriritse Leta yishyurira umushoramari ibikorwaremezo n’ ubutaka kandi biba bihwanye na 1/3. Leta kandi ifasha ba nyiri ayo mazu kubona abakiriya, izi ni gahunda guverinoma ifatanya na abikorera”

Iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika n’ u Rwanda 29 ku Isi mu koroshya ishoramari. Ibihugu bya mbere ni Novelle Zelande, Singapore na Danmark . Muri Afurika Ibirwa bya Maurice nibyo biza ku mwanya wa mbere ’ uwa 20 ku isi. Iles Maurices ifite amanota 79,58%, u Rwanda rukagira 77,88%.

Uganda iri ku mwanya w’ 127 ku isi, Tanzania iri ku mwanya w’ 144, U Burundi 168 ku Isi. Kenya iri ku mwanya wa 3 muri Afurika n’ uwa 61 ku isi n’ amanota 70,31%.


U Rwanda na Alibaba groups batangije umushinga yo kugeza ibikorerwa mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo uri kumwe na Kagame,niwe mukire wa mbere muli Asia.Ni umushinwa wagiye kuba muli Amerika.Ikibabaje nuko ubukire butabuza umuntu gusaza,kurwara no gupfa.Niyo mpamvu Yesu yagiriye inama abantu "gushaka imana mbere na mbere" (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...).Nitubikora,imana izatuzura ku munsi w’imperuka,iduhembe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Niyo mpamvu batazazuka (Abagalatiya 6:8).Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane,twitegura umunsi w’imperuka imana yashyizeho.Bisome muli Ibyakozwe 17:31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa