skol
fortebet

U Rwanda ruri ku mwanya wa 9 ku isi mu bihugu bifite ibiribwa bihenze

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urutonde rwakozwe na Banki y’Iyi rwashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 10 bifite ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye kurusha ahandi ku Isi.
Banki y’Isi yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa bikomeza kuzamuka cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’iby’Afurika.
Muri Afurika, u Rwanda ubwiyongere bwageze kuri 34% mu gihe Zimbabwe ari yo iza ku mwanya wa mbere kuko ibiciro byiyongereyeho 353% na Ghana iza ku mwanya wa 10 na yo bikaba byariyongereyeho 34%.
Ibihugu bikurikira (...)

Ibihugu bikurikira Zimbabwe ni Lebanon aho ibiciro by’ibiribwa byiyongereyeho 198%, Venezuela 191%, Turikiya 89%, Iran 84%, Sri Lanka 83%, Argentina 71%, na Moldova byazamutseho 38% nk’uko bigaragara kurutonde rwatangajwe na Banki y’Isi ku Cyumweru.

Uru rutonde rwakorewe ku bihugu bitanga amakuru ku miterere y’uko ibiciro bihagaze mu buryo buhoraho, bikaba bivuze ko hari n’ibindi bihugu bishobora kuba bifite ibiciro bikabije kuzamuka ariko bitatangajwe.

Raporo ya Banki y’Isi y’uku kwezi k’Ukwakira iragira iti: “Imihindagurikire y’ibiciro by’ibiribwa iracyari hejuru ku Isi yose.

Amakuru yo hagati ya Gicurasi kugeza muri Kanama 2022 yerekana izamuka ridasanzwe ry’ibyo biciro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hafi ya byose.”

Ibitekerezo

  • Ndabona tugomba gushyira umupira tukigana politiki yubuhinzi y’yUburundi, TZ, UG kuko iwabo iniciro bitazamutse nkino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa