skol
fortebet

U Rwanda rwahawe miliyoni 3 z’amadorari azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo ku mipaka

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

U Rwanda rwahawe amafaranga angana na milioni 3 z’amadorari n’ikigega kigamije kuzamura ibihugu biri munzira y’amajyambere , ayo mafaranga akazakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo ku mipaka y’u Rwanda, mu kuzamura ubucuruzi mpuzamahanaga bukorerwa ku mipaka.
Ahenshi ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, iyo uhageze usanga nta bikorwa remezo byafasha mu bucuruzi mpuzamahanga bihagaragara, nk’amasoko ,amahoteri n’ibindi bishobora gutuma hakorerwa ubucuruzi mpuzamahanga.
Ibyo rero bikaba ari (...)

Ibyo rero bikaba ari bimwe mu bituma ubukungu bw’igihugu budindira, Kubwa Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’ibikorwa bya Afurika y’Uburasirazuba MINEACOM, ivuga ko ubu bufasha ihawe buje kunganira gahunda yari ifite yo kongera ibikorwa remezo ku mipaka y’u Rwanda, nkuko byatangajwe na ministri w’ubucuruzi n’inganda Francois KANIMBA .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango Ratnakar Adhikari ,avuga ko biteguye kuzabona umusaruro ushimishije muri icyo gikorwa, ashingiye kuburyo amafaranga batanze mbere yakoreshejwe neza .

HatanzWe inkunga y’amafaranga agera kuri million eshatu z’amadorari kuri guvernoma y’u Rwanda , kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka, igishimishije cyane rero Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko ibindi bikenewe byose bihari

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu iyi ministeri n’abaterankunga bayo ,bazajya gusura isoko ryambukiranya imipaka rya karongi kugira ngo barebe icyo ayo mafaranga batanze yakoze ndetse baganire n’abagenerwabikorwa bumve n’ibindi byifuzo byabo, uyu muryango ukaba ukorera mu bihugu 38 byo muri afrika n’u Rwanda rurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa