skol
fortebet

Umuhanda Rubavu-Musanze ntukiri nyabagendwa ku modoka nini

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ziremereye zabujijwe gukoresha umuhanda Rubavu-Musanze kuko wangiritse bikomeye bitewe n’ibiza byawangije iruhande rw’uruganda rw’icyayi cya Pfunda.

Sponsored Ad

Haragaragara umurongo muremure w’imodoka zitwaye ibicuruzwa zaba iziva n’izishaka kwinjira mu mujyi wa Rubavu. Inzego z’umutekano ziragenzura urujya n’uruza mu rwego rwo kwirinda ko haba impanuka.

Ibice by’Uburengerazuba bw’igihugu byibasiwe bikomeye n’imyuzure yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa, yanahitanye ababarirwa mu 130, inzu zisaga 5000 nazo zirangirika bikomeye.

Ubu ikiriho ni ugutabara imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza, bikozwe n’inzego zose zirimo iza leta n’abikorera ndetse n’abandi bafite umutima wo gutabara abari mu kaga.

Imiryango mpuzamahanga na leta bakomeja koherereza ubutumwa bwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza, harimo n’umushumbu mu kuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi Papa Fransis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa