skol
fortebet

Umujyi wa Kigali mu mijyi itatu yahawe akayabo mu gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi itatu yo muri Afurika yatoranyijwe guhabwa inkunga yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Sponsored Ad

Iyi nkunga yatangarijwe mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28) yabereye mu gihugu cya UAE i Dubai, yari ifite insanganyamatsiko yo gufasha imijyi yo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara kubona ibisubizo ku mihindagurikire y’ikirere, “Scaling Urban Nature Base Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa (SUNCASA).”

Indi mijyi yatoranyijwe kugira ngo ihabwe iyi nkunga harimo Dire Dawa muri Etiyopiya na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ingaruka ziterwa nacyo mu murwa mukuru w’u Rwanda bizagerwaho binyuze mu gutera amashyamba ku butaka bwambaye ubusa buri ku misozi,gutera ibiti bivangwa n’imyaka,kwita ku mashyamba yangijwe mu mujyi,n’ibindi.

Ubwo yari muri COP28, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yatangarije ikinyamakuru The New Times ko inkunga yatanzwe ku ruhande rw’u Rwanda ihwanye na miliyoni 9.3 z’amadolari y’Abanyamerika (miliyari 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ibikorwa biteganijwe n’umushinga uzafasha gutuma kigali iba icyatsi,kugabanya imyuzure,n’ibindi.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wishimiye guhabwa iyi nkunga izafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko ukeneye gutunganya ibishanga,Kongera ibiti n’ibindi bimera mu mujyi wa Kigali,gukora za pariki,kunoza ibyo gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa