skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wamaze impungenge abakeka ko ubucuruzi burahungabanywa n’ifungwa ry’isoko ry’umujyi

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Rubingisa Pudence yatangaje ko ifungwa ry’isoko rikuru rya Nyarugenge ritazatuma ubukungu buzahara kuko hagiye kuba imikoranire na MINICOM ku buryo abacuruzi batazazamura ibiciro uko bashatse.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo umujyi wa Kigali wafunze mu gihe kingana n’icyumweru isoko ryo kwa Mutangana n’isoko rya Nyarugenge kubera ukuntu yagaragayemo abantu benshi banduye Coronavirus.

Rubingisa yabwiye RBA ko gufunga aya masoko bitaza guhungabanya ubucuruzi muri uyu mujyi. Asaba abacuruzi kwitwararika kuko nta gikuba cyacitse.

Ati “Turakorana rero na MINICOM ndetse n’izindi nzego bireba kugira ngo hatagira abashaka guca muri icyo cyuho abaturage bakabihomberamo igihe bagiye kuzamura ibiciro. Mwarabibonye tunagitangira gahunda yo kurwanya iki cyorezo harimo abajyaga bashaka kuzamura ibiciro, ni ugukomeza ubugenzuzi buhoraho dufatanyije n’izindi nzego kugirango ibyo bitabaho.”

Itangazo ry’umujyi wa Kigali ryo gufunga amwe mu masoko arimo n’iri rya Nyarugenge ntiryerura niba igihe cy’icyumweru cyatanzwe gishobora kongerwa, gusa umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko abafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bazakomeza gufashwa.

Ati “Hano icyateganyijwe ni ugukuramo ibiribwa byangirika. Harimo abacuruzaga imboga, abacuruzaga inyama,.. twakoranye n’abasanzwe baza no kubagurira ari za hoteli cyangwa za resitora kugira ngo hakoreshwe ubwo buryo babivanemo bitangirika, ariko ibindi bitangirika ni kuba bategereje igihe cy’icyumweru imiti igaterwa hagasukurwa ariko na bo bagapimwa kuko ikigambiriwe ni ubuzima ngo umuntu arebe uko ahagaze.”

Mu bindi byahawe umurongo harimo kandi ikibazo cy’abakodesha imyenda y’abageni nkuko Munyabarame Cyprien, uyoborora urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyarugenge abivuga.

Ati “Ikibazo cy’ingorabahizi twahuye na cyo cyane ni abantu bafite imyenda y’ubukwe n’abageni. Ibyo twabihaye umurongo w’uko ejo bashobora kujya ku murenge wa Nyarugenge bakandikwa kugir ango turebe niba ibyo bintu bifite umurongo bibashe gukurwamo he kugira gahunda zipfira mu zindi.”

Ku rundi ruhande ariko ifungwa ry’isoko rya Nyarugenge rinateye impungenge abacuruzi bato bo mu ma karitsiye basanzwe bariranguriramo cyanga bagakura ibicuruzwa mu maduka amwe n’amwe ari mu nkengero zaryo kuko na yo yafunzwe.

Ntoyabagabo Marcel ucururiza ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Abacuruzi impamvu twagize impungenge urabona nk’ubu ibintu bishize ntiwabona aho ubirangurira kandi hariya niho honyine umuntu yarangurira.”

Na ho Nkundimana Daniel ati “Ibicuruzwa ducuruza hafi ya byose hano mbikura mu mujyi; umuceri w’umutanzania, umupakistani, amavuta, isabune, OMO, Kawunga n’amavuta, salsa, mbese hafi ya byose tubikura mu mujyi none harafunze.”

Uretse isoko rya Nyarugenge, inzu z’ubucuruzi zirikikije ku muhanda wo haruguru yaryo, iziri ku muhanda wa Kipharma kugera kuri station ya polisi ndetse n’izo ku muhanda uzamuka kuri Manumetal kugera munsi ya hoteli Gloria na zo zirafunze.

Source: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa