skol
fortebet

Umujyi wa Kigali watangiye gutunganya agace ka "Car Free zone" kugira ngo kanogere abidagadura [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Agace gasanzwe kazwi nka ’Car Free Zone’ katangiye gutunganywa n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagaduriramo. Ni icyanya cyahawe izina ry’IMBUGA CITY WALK. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izarangira muri Gicurasi 2021.
Icyo cyanya kizaba kigizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks n’ahagenewe kumurika ibikorwa.
Hazaba hari ahagenewe imyidagaduro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho wabona interineti, ubwiherero rusange (...)

Sponsored Ad

Agace gasanzwe kazwi nka ’Car Free Zone’ katangiye gutunganywa n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagaduriramo. Ni icyanya cyahawe izina ry’IMBUGA CITY WALK. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izarangira muri Gicurasi 2021.

Icyo cyanya kizaba kigizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks n’ahagenewe kumurika ibikorwa.

Hazaba hari ahagenewe imyidagaduro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho wabona interineti, ubwiherero rusange n’ibindi.

Aka gace gaherereye ku muhanda KN4 Avenue, uri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, inyubako z’ubucuruzi zirimo iya Makuza Peace Plaza, iz’amabanki ya Banki ya Kigali, Ecobank na Cogebanque ndetse n’izindi zirimo ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, aka gace kabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali kagizwe ak’abanyamaguru gusa (Car Free Zone), bikorwa mu rwego rwo kugira ngo kavugururwe, kagirwe ahantu ho kuruhukira kandi hari ubwisanzure. Igitekerezo cyari uko abanyamujyi bananijwe n’imirimo ya buri munsi yo mu murwa, bashobora gusimbukirayo bakaganira, bakaruhuka ndetse bakanasangira kuko muri aka gace hari ahateganyirijwe kubaka ibikorwa birimo restaurant n’ibindi.

Uyu mushinga wiswe ‘Imbuga City Walk’ wateganyirijwe miliyari 6 Frw, gusa bitewe n’impamvu zitamenyekanye neza, ntiwahise utangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa