skol
fortebet

Umusoro w’ubutaka winubiwe na benshi mu Banyarwanda wakuweho

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana,yabwiye RBA ko impinduka zari zabayeho ku musoro w’ubutaka zibaye zikuweho, abantu bakazakomeza gusora uko bari babikoze muri 2019.

Sponsored Ad

Yavuze ko abari basoje umusoro wa 2020 bagendeye ku mpinduka zabaye mu itegeko, amafaranga arengaho bazayaheraho nibongera gusora.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa isuzumwa ry’impinduka zari zashyizweho, ikizava muri iryo suzuma, abantu bakaba ari cyo bazagenderaho batanga umusoro.

Mu gihe itariki ntarengwa yo gutanga umusoro w’ubutaka wa 2020 yari mu mpera za Werurwe, Minisitiri Ndagijimana avuze ko iyo tariki yimuriwe mu mpera za Mata 2021.

Umusoro w’ubutaka umaze iminsi uvugwaho cyane n’abaturage, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali guhera muri Nyakanga 2020, ubwo batangiraga gucibwa amafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw.

Ni umusoro wahabije benshi by’umwihariko muri iki gihe ubukungu bwasubijwe inyuma na Coronavirus ku buryo hari abari bafite impungenge ko ubutaka bwabo bushobora gutezwa kubera kunanirwa kwishyura umusoro.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho bituma yizeza ko kigiye kwigwaho

Icyo gihe,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zarimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Ibitekerezo

  • Abivuze hasigaye 2 weeks ngo ibihano bitanre?
    Twagize ubwoba duhita turiha vuba ngo ba rusahuriramunduru bataratugeraho.
    Harya ngo bazayatubarira umwaka utaha. Nzabibara mbibonye. byigeze kubaho kandi, nsubiye kubaruza, bambwira ko ibyo byashiranye numwaka kandi ayinjiye mu kigega cya Leta ngo ntagaruzwa.
    Reka twizere ko noneho ubwo ikoranabu.... ryaje, bazabibona noneho.
    Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa