Kigali

Umwana w’ imyaka 8 wafotowe agerageza gusana itiyo y’ amazi WASAC yamuhaye miliyoni

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2017 Yasuwe: 2082

Rukundo Yasiri w’ imyaka umunani y’ amavuko wafotowe arimo kugerageza gusana itiyo y’ amazi ngo adakomeza kumeneka, Ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC cyamugeneye ishimwe rya miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Nk’ uko WASAC yabitangarije ku rubuga rwayo Twitter ifoto y’ uyu mwana hashize igihe kingana n’ ukwezi kumwe bayibonye.

WASAC yavuze ko nyuma y’ ukwezi babonye iyo foto basuye uyu mwana w’ imyaka 8 ku ishuri ribanza yigaho, inamusura iwabo mu rugo.

Nk’ uko bigaragara ku mafoto uyu mwana WASAC yamuhaye sheke ya miliyoni inamuha igare ryo rito ryo kugendaho.

Rukundo Yasiri atuye mu Rugararama, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa WASAC Eng. Aime Muzola yashimye igikorwa uyu mwana yakoze anashishikariza abandi bana kujya bamenyesha ubuyobozi bubishinzwe igihe cyose babonye amazi arimo kumeneka.

Yongeyeho ati "Abana nimwe Rwanda rw’ ejo ni mwe muruteza imbere. Ntagushidikanya ko amasomo mukurahano azabasha kugera ku ntego zanyu"

Amafoto

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ushinzwe amazi yo mu mijyi n’isukura, Methode Rutagungira mu kwezi gushize k’ UKWAKIRA 2017 yavuze ko amazi yamenekaga yari hejuru ya 40%, bitewe n’ingamba zikarishye zagiye zifatwa, ubu ayo mazi ameneka yaragabanutse agera kuri 35%.

Rutagungira yagize ati “Amazi yamenekaga agateza igihombo agenda agabanuka cyane, kuko twavuye kuri za mirongo ine na… tugera kuri 35% kandi hari ikizere ko bizakomeza kugabanuka.”

Byitezwe ko muri 2020, buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi 100%, Abanyarwanda bakazaba babona amazi meza kandi ahoraho.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba igaragaza ko mu kugera kuri iyo ntego hari gahunda zigenda zikorwa ziyongera ku nganda z’amazi zimaze kubakwa mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, zifasha Leta kongera amazi ku baturage bose.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi: Umusore washakaga guha ruswa umupolisi yatawe muri...

Kuri uyu wa 20 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi...
22 January 2018 Yasuwe: 269 0

Abacungagereza bishimiye kwemererwa na Leta guhahira mu iguriro rya...

Abacungagereza bafite icyizere ko bo n’ imiryango yabo hari ikigiye...
20 January 2018 Yasuwe: 527 2

BNR na Polisi mu rugamba rwo guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga

Polisi ifatanyije na Banki nkuru y’u Rwanda ndetse na Minisiteri...
19 January 2018 Yasuwe: 151 0

2017 ishoramari mu Rwanda ryiyongereho miliyoni 515 z’ amadorali y’...

Umwaka ushize ishoramari mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1.675 mu madorari...
19 January 2018 Yasuwe: 86 0

Gicumbi: Polisi ifunze babiri n’imodoka zabo zipakiye amabalo 18 ya...

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe imodoka ebyiri n’abashoferi bazo...
18 January 2018 Yasuwe: 97 0

Muri Mata, imodoka ya mbere yakorewe mu Rwanda izashyirwa ku...

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka Volkswagen rwatangaje byinshi bijyanye...
18 January 2018 Yasuwe: 302 0