skol
fortebet

Undi muturage yavuze ko impamvu yasenyewe ari uko yatswe ruswa akanga kuyitanga

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Kanama 2017, Umuryango.rw twabagejejeho inkuru y’ umunyamabanga Nshingwabikorwa wo mu karere ka Ruhango wasenyewe inzu n’ ubuyobozi avuga ko impamvu yatumye asenyerwa ari uko yatswe ruswa akanga kuyitanga.
Mu byumweru bitatu ibi bibaye umuturage wo ku karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yasenyewe inzu yari amaze amezi atatu akoreramo avuga ko byabaye nyuma y’ uko hari abantu bamuhamagaye bamwaka amafaranga akanga kuyabaha.
Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Kanama (...)

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Kanama 2017, Umuryango.rw twabagejejeho inkuru y’ umunyamabanga Nshingwabikorwa wo mu karere ka Ruhango wasenyewe inzu n’ ubuyobozi avuga ko impamvu yatumye asenyerwa ari uko yatswe ruswa akanga kuyitanga.

Mu byumweru bitatu ibi bibaye umuturage wo ku karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yasenyewe inzu yari amaze amezi atatu akoreramo avuga ko byabaye nyuma y’ uko hari abantu bamuhamagaye bamwaka amafaranga akanga kuyabaha.

Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Kanama 2017, nibwo inzu y’ umusore waturutse muri Uganda witwa Musoni Omar yasenywe n’ abasore bahagarikiwe n’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Gatsata ndetse n’ ubw’ akagari ka Karuruma.

Nubwo inzu ya Musoni yasenywe yose igashyirwa hasi, Musoni avuga ko iyi nzu yayubatse afite icyangombwa yahawe n’ ubuyobozi. Ngo mbere gato y’ uko iyi nzu isenywa hari abamuhamagaye bamusaba amafaranga yanga kuyabaha.

Yagize ati “Aha hantu ngiye gutangira kuhubaka baje kunsura… Kugira ngo iyi nzu isenywe hari umuntu wampamagaye ejo bundi, ambwira ati ‘ wowe ko tubona wubatse inzu ikaba yaruzuye ukaba utaraduhembye bimeze bite? Ndavuga none njyewe nubakira mwebwe kugira ngo mbahembe”

Musoni avuga ko abamuhamaye ari inkeragutabara ebyiri zirimo iyitwa Rukara n’ iyitwa Kazungu.

Yakomeje agira ati “ sinigeze menya umubare w’ amafaranga banyaka kugeza ubwo bahise bohereza za messages [Ubutumwa bugufi] mu buyobozi bukuru ngo baze bansenyere. Nibaza uburyo bansenyera kandi ibyo bansabye narabitanze n’ ibyo mbasabye barabimpa”

Aha icyo Musoni avuga yahawe n’ ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo kubaka naho icyo yasabwe ni dosiye isaba icyo cyangombwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Karuruma Muhire Mashami Roger, umwe mu bayobozi bari bahagarikiye isenywa ry’ iyi nzu asa nuhakana ko uyu muturage yahawe icyangombwa kabone n’ ubwo ibyangombwa Umuryango ufitiye kopi bigaragaza ko uyu Musore yubatse yahawe uburenganzira n’ ubuyobozi.

Yagize ati “Hari icyangombwa yahawe, hari na dosiye yatanze ku murenge, wenda twagira icyo tuyisubizaho tubanje kureba iyo dosiye, ariko ibyo ari byose icyangombwa yahawe ntabwo kijyanye n’ ibyo yubatse ahangaha. Nta n’ icyangombwa yahawe muri ubu butaka kuko icyangombwa cyo kubaka inzu bushyashya bitangwa n’ akarere ntabwo bitangwa n’ umurenge, ntabwo bitangwa n’ akagari”

Egide Twizeyimana ushinzwe imyubakire mu murenge wa Gatsata yatangaje ko Musoni yatse icyangombwa yamara kukibona akubakwa ibitandukanye n’ ibyo yasabiye icyangombwa.

Ati “Nibyo koko umuturage yatanze dosiye asaba kubaka igikoni na tuwalete, ibyo ni ibyangombwa bitangirwa ku rwego rw’ umurenge, twaramusuye koko tubonye ko yujuje dosiye tubona ibyangombwa arabikwiriye, ahita abiheraho aragenda kubera cya cyangombwa afite abikorera ahatandukanye n’ aho yasabiye”

Musoni avuga ko atazi aho bavanye iby’ igikoni na tuwalete kuko we yababwiye ko agiye kubaka aho gukorera imigati, capati n’ amandazi. Agashimangira ko tuwalete yari asanzwe azifite ebyiri.

Musoni yatangarije Umuryango ko iyo nkeragutabara yamuhamagaye itigeze ikora kuri iyo nzu yewe ko nta n’ umwenda ayibereyemo.

Mwizere Marcel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Tambwe ko mu murenge wa Ruhango wasenyewe inzu yari mu ntangiriro za Kanama 2017, imaze kumutwara miliyoni zirenga enye z’ amafaranga y’ u Rwanda avuga ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa y’ ibihumbi 500.

Musoni avuga ko we inzu yasenyewe yari imaze kumutwara amafaranga y’ u Rwanda miliyoni n’ ibihumbi 400.

Amakuru atangwa n’ abaturage avuga ko izo nkeragutabara atarizo zibwirije kwaka ruswa ko ahubwo zari zabitumwe n’ abayobozi. Twagerageje kuvugana n’ inkeragutabara yahamagaye Musoni ntibyadukundira.

Ibitekerezo

  • Ikibazo cy’imyubakire ni ikibazo gihangayikishije noneho bikaba ingorabahizi mu mujyi wa Kigali. Imibereho itoroheye abantu bo mu cyiciro cy’abaciriritse n’amabwiriza ahambaye rimwe na rimwe arimo amananiza. Ndabaha ingero 2 zigaragaza uko abaturage bijandika mu ngorane Kubera Kubura uko bagira:
    1. Nari mfite ubutaka ahantu hagenewe ubuhinzi mbere, igishushanyo mbonera cy’umujyi kivuguruwe, hahindurirwa inyito, hashyirwa mu miturire. Ndiruhutsa nti ngiye gusaba uburenganzira bwo kubaka nk’uko aribyo bihateganyirijwe. Ngiye ku Karere ka Gasabo, bati banza uhindure icyangombwa cy’ubutaka kive mu buhinzi kijye mu miturire, ndihuse ndabihinduza.
    Birumvikana hahita hatangira gusorerwa! Nsabye uburenganzira bwo kubaka, bati ntibishoboka kuko n’ubwo hagenewe guturwa ariko ntiharacibwa imihanda, n’ubwo amashanyarazi ahari ntibihagije. Nti ariko umuhanda ugera ku kibanza cyanye urahari, bati ashwi! Kubera ko ngomba kwishyura umusoro, nabonye ngomba kubaka akajagari nibura ngo kajye gakodeshwa kavemo umusoro. Ntibyampiriye kuko namaze kubakamo inzu y’amabati 14 ndayikinga amaze iminsi itatu, abashakaga akantu ntagahaye, barahaguruka, birangira itegeko ritanzwe ryo kubikuraho, inzu ishyirwa hasi. Aha birumvikana ko yari amahitamo yanjye ngo ndebe ko nabona ahazajya hava uwo musoro bashyirishijeho banyijeje ko nzabona ibyangombwa bimpesha kuhubaka ibihagenewe!

    2. Nasabye icyangombwa muri umwe mu mirenge y’icyaro y’umujyi wa Kigali, nsaba kubaka inzu yo guturamo, ifite n’ibyangombwa byayo byose ( ibikoni, ubwogero, ubwiherero), nkaba mfite ikibanza kinini bihagije. Bagiye kumpa uburenganzira bati uzubaka inzu ya metero 9 ku 10! Ubwiherero, Ubwogero, igikoni reka da! Birumvikaka ko ari ukubisaba bundi bushya, nyamara byari gutangirwa rimwe! Kubera iyihe mpamvu? Aha wakwibaza ukisubiza! Wakwibaza impamvu baguha m9 ku 10 ufite ubushobozi bwo kubaka 13/15 nta kindi ubangamiye bikakuyobera. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga ko dukwiye gutekereza ibintu binini, abandi bo ni mu duto, kugirango nutekereza ibinini, ubanze ubahe akantu!

    Nanditse bimwe mu byo mbona, ariko mfite n’ibindi mu ngeri zinyuranye, bigaragaza ko imiyoborere yo mu nzego z’ibanze ishobora kuba imbarutso ya Ruswa ndetse no gukora amakosa kw’abaturage.
    Uzashaka ibimenyetso by’ibyo mbabwiye azampe n° ya telephone muhe ibimenyetso byose.

    Mugire amahoro

    nange byambayeho naguze ikibanza ahantu hatuwe imbere inyuma usibye ikibanza cyange cyarihagati cyitubatse ngiye gusaba icyangombwa bansobanurira Engineer ambwira ko agenewe G3 ubuhinzi ndamubaza ese ko icyokibanza gikora kumuhanda kdi kikaba kirihagati yamazu kibaye mubuhinzi gute? yansubije nijwi rito cyane ngo niko bimeze wihangane ujye uhahinga .
    nyuma naje gusaba inguzanyo muri bank kugirangondebeko nava mubukode barayampa nigira inama yokugura inzu isanzwe imaze igihe ishaje ariko ifite ibiorwa remezo amazi,umuriro ndetse ikora kumuhanda ubundikwishyura million nakita nyinshi ,nazo nagujije??! nsabye icyangombwa cyo Gusana ,guhindura igisenge banyandikiye bambwirako bitemewe guhindura igisenge ngo naho ni mubuhinzi G3 kdi inzu irimumudugudu ahantu harikuzura izindi nzu nshya iyanjye ishaje banyima icyangombwa cyoguhindura igisenge !ngo mve mubukode kdi amabati yaraboze pe!
    1 nfite ibaruwa bansubije impakanira
    2 nfite amafoto agaragazako iyonzu ko ifite ibikorwa remezo nka amazi,umuriro kdi ikora kumuhanda hanatuwe mumudugudu
    3 ariko hiswe mubuhinzi
    4 ntabwo wamenya icyo bashaka pe nkurikije uko mbona izindi nzu zuzura burimunsi
    ucyeneye ayamakuru neza wandike nimereo yawe nkoherereze ayomafoto ninyandiko bansubije impakanira .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa