skol
fortebet

Abandi banyeshuri bo muri Sudan baje gukomereza amasomo ya kaminuza mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abanyeshuri bakomoka muri Sudan ryakiriwe ku wa kabiri muri Kaminuza y’U Rwanda iri mu mujyi wa Huye aho bagiye gukomereza amasomo yabo y’ubuganga.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda ni abagombaga gutangira umwaka wa mbere w’ubuganga muri Kaminuza izwi nka University of Medical Sciences and Technology.

Aba banyeshuri baje mu Rwanda kuhakomereza amasomo nyuma y’aho kaminuza yabo igabiweho igitero n’abarwanyi.

Iki kibaye icyiciro cya kabiri kuko aba mbere bageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’igihugu, itsinda ry’abanyeshuri 200 ryakiriwe kuri uyu wa kabiri muri Kaminuza y’U Rwanda, ishami ryayo ry’ubuganga rikorera mu mujyi wa Huye (Intara y’amajyepfo).

Ni abanyeshuri bavuye muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi –Univesty of Medical Sciences and Technology. Iyi Kaminuza yamaze kwigarurirwa n’abarwanyi bayihindiuye ibirindiro nk’uko byemezwa n’abayobozi bayo.

Kuva mu kwezi kwa kane igihugu cya Sudan kiri mu ntambara hagati y’aba jenerari babiri: Abdel Fattah al-Burhan ugaba ingabo z’igihugu (SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, umukuru w’ingabo z’umutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF).

Aba banyeshuri bagomba gutangira umwaka wa mbere, bakazigira mu Rwanda hashingiwe ku masezerano Kaminuza yabo yagiranye n’iy’U Rwanda.

Aba banyeshuri bazigishwa n’abarimu biganjemo ababigishaga iwabo, Kaminuza y’U Rwanda yo ikaba igomba kubaha aho bigira gusa.

Iri tsinda ry’abanyeshuri rije rikurikira irindi ryageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Aba banyeshuri 160 bari mu mwaka wa nyuma w’amasomo na bo byari biteganijwe ko bagomba kumara amezi umunani mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko Kaminuza y’U Rwanda ibafasha ibaha aho kwimenyerereza umwuga ndetse n’aho bakorera imyiteguro ya nyuma yo gusoza amasomo.

Nyuma yo kurangiza amasomo aba banyeshuri bagomba gusubira iwabo cyakora ngo birashoboka ko hagira n’abagerageza amahirwe yabo mu Rwanda.

Ubwo abanyeshuri ba mbere bageraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UMST, Prof. Mamoun Mohamed Homeida, yavuze ko Kaminuza yabo yasabye kuza mu Rwanda kuko inyubako zayo zigaruriwe n’abarwanyi bahahinduye ibirindiro byabo.

Yavuze ko abanyeshuri b’iyi kaminuza batatanye kubera iyi ntambara ndetse bamwe bakaba batarabona amahirwe yo gukomeza amashuri.

Ku ruhande rw’U Rwanda, Kaminuza y’igihugu ivuga ko yemeye kwakira aba banyeshuri mu rwego rw’ubutabazi, cyakora ngo ntacyo izahindura kuri gahunda yabo y’amasomo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa