skol
fortebet

Abanyarwanda bigiye ku nguzanyo ya buruse batishyura bazakomanyirizwa mu yandi ma banki

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Banki Itsura Amajyambere BRB yemeje ko ifite gahunda yo kuzakomanyiriza Abanyeshuri bize bishyurirwa na Leta ku nguzanyo barangiza kaminuza bakabona akazi ntibishyure uyu mwenda.

Sponsored Ad

Ndori Karake Francis , ushinzwe ishami ritanga inguzanyo ya buruse muri BRD yabitangaje kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018 mu kiganiro Uby’ ute? kuri KT Radio.

Iki kiganiro kibanze ku mitangire y’ inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri bagiye kwiga muri kaminuza n’ uburyo bwo kwishyura iyi nguzanyo.

Abatumirwa muri iki kiganiro bari, Ndori Karake Francis umuyobozi w’ agashami gashinzwe itangwa ry’ inguzanyo ya buruse muri BRD, n’ umuyobozi w’ agashami gashinzwe kwishyuza abahawe inguzanyo ya buruse Matata Claudine.

Umunyamakuru wabajije abatumurirwa niba amakuru y’ uko abanyeshuri batarangije kwishyura inguzanyo ya buruse cyangwa abatarishyura bazakomanyirizwa mu yandi mabanki bakajya bimwa indi nguzanyo iyo ari yose.

Karake Francis yavuze ko aya makuru ari ukuri gusa ntabwo yatangaje igihe iki cyemezo kizatangirira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ayo makuru ni ukuri rwose kuva ibintu byo kwishyuza amafaranga byaraje muri BRD, ni ukuvuga ngo BRD ni bank nk’ izindi. Kuba dufite amakuru ko uyu muntu afite inyuzanyo agomba kuzishyura, hari ibiteganyijwe nka bank ku muntu ufite inguzanyo”

Yakomeje agira ati “Hari ikigo duhuriraho, dushyiramo aya makuru ku muntu wese ufite inyuzanyo, ni ukuvuga ngo ni indi bank iyo ari yose ijya kuguha umwenda ikabanza ikareba muri CRB(Credit Reference Bureau) ko udafite undi mwenda. Basanga ufite umwenda either mushobora kumvikana na banki yawe ikakwishyurira uwo nguwo, cyangwa ikabwira uwo muntu ngo abanze aze yumvikane na BRD uko uwo mwenda uzishyurwa”

Karake Francis yavuze ko iyi ari imwe mu ngamba BRD ishobora gukoresha igafata abarimo umwenda wa buruse Leta yabarihiye.

Imibare y’ ikigereranyo igaragaza ko nibura abanyeshuri barihiwe inguzanyo ya buruse bagera ku bihumbi 80, muri aba abo bizwi ko barangije kwiga bafite n’ akazi ku buryo bakabaye baratangiye kwishyura ni ibihumbi 11, muri aba ibihumbi 11 abishyura ni ibihumbi 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa