skol
fortebet

Abarimu bagaragaje imbamutima zabo ku gutangira akazi saa mbili n’igice

Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023,amashuri yo mu Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya leta cyo gutangira amasomo saa mbili n’igice z’igitondo aho kuba saa moya nk’uko byahoze.
Abarimu babwiye BBC BBC ko ari gahunda izabafasha, nubwo izagira ingaruka ku bigo bidafite ibyumba by’amashuri bihagije mu gihe bitubatswe.
Umwarimu witwa Juma Tanganyika wo kuri Groupe Scolaire Kibungo na Patrick Dusenge wo kuri Remera Catholic babwiye BBC ko ari gahunda izabafasha kwitegura (...)

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023,amashuri yo mu Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya leta cyo gutangira amasomo saa mbili n’igice z’igitondo aho kuba saa moya nk’uko byahoze.

Abarimu babwiye BBC BBC ko ari gahunda izabafasha, nubwo izagira ingaruka ku bigo bidafite ibyumba by’amashuri bihagije mu gihe bitubatswe.

Umwarimu witwa Juma Tanganyika wo kuri Groupe Scolaire Kibungo na Patrick Dusenge wo kuri Remera Catholic babwiye BBC ko ari gahunda izabafasha kwitegura no gukora akazi neza.

Dusenge ati: “Ubusanzwe twagiraga imbogamizi zo kugera ku ishuri saa moya kubera ikibazo cya transport no gutinda mu mirimo yo mu rugo. Ubu rero aya amasaha aradufasha, abana nabo birabafasha kugera ku kigo nta ukererewe n’umwe. Akazi nako kari gukorwa neza kuko iyo wageze ku kazi ku gihe, akazi ugakora neza nta pressure.”

Gusa ku bigo by’amashuri, nka Remera Catholic, bidafite ibyumba bihagije aho abanyeshuri bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba, iyi gahunda izateza ikibazo, nk’uko Odette Mujawamariya umukuru w’iri shuri abivuga.

Ati: “Mu gihe bitari byubakwa [ibyumba] rero haracyari ikibazo cy’abana biga igice cy’umunsi.”

Uretse amashuri, abandi bakozi ba leta bo kuva muri uku kwezi kwa Mutarama batangira akazi saa tatu z’igitondo kugera saa kumi n’imwe aho kuva saa moya kugera saa kumi n’imwe nk’uko byahoze.

Leta yafashe iki cyemezo mu Ugushyingo(11) gushize ivuga ko igamije “kongera ireme ry’uburezi, no guteza imbere umusaruro ku mirimo n’imibereho myiza y’umuryango”.

Minsitiri w’uburezi Valentine Uwamariya avuga ko mu bushashatsi basanze abana barasinziraga amasaha ari munsi y’umunani “bikangira ingaruka ku myigire yabo.”

Ati: “Hari hariho kuzinduka cyane bikabije… uretse no kubuzima bwabo muziko abana iyo amashuri yatangiye bahora barwaye kubera kubyuka igicuku.”

BBC

Ibitekerezo

  • Twasabagako abatekereje gushyiraho isaha yasambiri nigice bazabisubize ukobyaribiri kuko bibangamiye ababyeyi benshi kuko akazi karigupfa bategereje ko abana bajya kwiga murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa