skol
fortebet

Abarimu bagiye gushyirirwaho isoko ryihariye bazajya bahahiramo ku biciro byihariye

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda igiye gushyiriraho Abarimu bose isoko ryihariye bazajya bahahiraho rikabafasha gutera imbere, cyane ko umushahara wabo benshi bemeza ko utabafasha kubona ibintu nkenerwa baba bakeneye.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, Dr Nelson Mbarushimana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hagiye gushyirwaho isoko rizorohereza abarimu mu mibereho yabo ya buri munsi bityo nabo bakarushaho no gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ni ibintu turi gutegura kandi niteguye kubishyiramo imbaraga, kugira ngo byibura abarimu nk’uko nabivuze ko aribo bangombwa bigende neza. Icyo gitekerezo nasanze gihari ariko ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo bishyirwe mu bikorwa vuba bishoboka no kuganira n’inzego zirimo na Minisiteri n’izindi zidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi kugira ngo byihutishwe.”

Yavuze ko hakenewe mwarimu ufite ubuzima bwiza kugira ngo n’umusaruro akeneweho urusheho kwiyongera.

Ati “Twifuza ko twagira umwarimu wigisha akunze umwuga we anawuratira n’abandi. Umuntu wese iyo utumye akora yishimye akora neza. Kuba babona iri guriro, inzu n’inguzanyo zabafasha kwiteza imbere nzabishyiramo imbaraga cyane ko hano dufite n’ishami rishinzwe abarimu. Urumva tugomba gukora ubuvugizi kugira ngo icyo kintu gikorwe kandi tuzabyitaho.”

Dr Mbarushimana yashimangiye ko bifuza ko byashyirwamo imbaraga ndetse bikanihutishwa ku buryo bitarenze mu 2024 bizaba byaratanze umusaruro n’impinduka zigaragara.

Ku ruhande rw’abarimu mu bice bitandukanye bavuga ko bashyiriweho isoko ryabo nk’uko babibona nko ku basirikare n’abapolisi byaborohereza imibereho ndetse bikanabatera imbaraga no kurushaho gutanga umusaruro.

Banyanga Evariste yigisha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba amaze imyaka 24 mu mwuga, yabwiye IGIHE ko urebye ubuzima mwarimu abayemo isoko ryhariye ryakemura byinshi.

Ati “Mpereye ku byo mbona ku yandi masoko nk’ay’abapolisi byatuma tubaho mu buzima bwiza. Umushahara rero ntiwafatikaga kandi icyo kintu kije twacyakira neza kandi cyaba ari igisubizo kuri njye. Byatuma tubasha no kwizigamira ku buryo bworoshye. Ni ibintu twifuza cyane ahubwo iyaba na none byari bitangiye. ”

Undi mwarimu wagize icyo avuga kuri iyi gahunda yigisha mu Karare ka Nyaruguru abimazemo imyaka umunani, Majyambere Alexis, yavuze ko kuri we biramutse bishyizwe mu bikorwa byafasha umwarimu gutanga umusaruro kuko ataba acyicira isazi mu maso ariko agasanga mu gushyirwaho bikwiye ko hazagenderwa ku mushahara fatizo wa mwarimu.

Ati “Iyo urebye ibiciro ku isoko no ku mushahara wa mwarimu, wabona mwarimu yarahazahariye. Icyo byamufasha byo ni byinshi ariko mu gihe iyo gahunda yaza igendeye ku mushahara wa mwarimu, naho ishobora kuza yitwa iryo zina ariko wareba ibiciro ku isoko ugasanga n’ubundi ntacyo bimumariye. Icyiza ni uko yaza igendeye ku mushahara fatizo wa mwarimu.”

Umwarimu wigisha mu kigo cy’amashuri giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda amaze imyaka itanu akora uwo murimo, Manariyo Bernard, yavuze ko gushyiraho isoko ry’abarimu byagabanya amadeni mwarimu afata ya hato na hato mu gihe ategereje ko ahembwa, bikagabanya guhendwa ku isoko ndetse bikagabanya ko abantu bahura n’ubuzima butari bwiza kandi byitwa ko bari mu kazi.

Kugeza ubu mu Rwanda umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ahembwa 160.000 Frw, ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza ahembwa 125.000 Frw naho uwigisha mu mashuri abanza ahabwa 53 000 Frw ariko ashobora kongezwa bitewe n’igihe amaze mu mwuga.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Byaba ari byiza rwose kubafasha bagahaha bijyanye n’umushahara wabo yenda natwe badukuriraho icyo bise agahimbazamusyi mbona kabaye rwiziringa ku babyeyi nako katatworoheye! Kabaye itegeko ridakuka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa