skol
fortebet

Amajyepfo: kwinjira mu Tubare werekana irangamuntu,abakumiriwe babyita akarengane

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu rubyiruko rutujuje imyaka 18 y’amavuko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko amabwiriza yashyizweho yo kubakumira mu tubari, ababangamiye kuko na bo bakeneye kwidagadura.

Sponsored Ad

Bamwe mu rubyiruko rutujuje imyaka 18 y’amavuko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko amabwiriza yashyizweho yo kubakumira mu tubari, ababangamiye kuko na bo bakeneye kwidagadura.

Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse ya rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa bigayitse nko kunywa inzoga rugasinda ndetse n’abambara imyambaro iteye isoni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kubwira abategura ibitaramo ko badakwiye gufungurira abantu bose bifuza kubijyamo, ahubwo ko bakwiye no kureba ku marangamuntu yabo niba abifuza kubijyamo bujuje imyaka y’ubukure.

Yavuze kandi ko abafite utubari na bo badakwiye kugurisha ibisindisha abatajuje imyaka y’ubukure, ndetse abibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo hahise hashyirwaho amabwiriza yo gukumira abana batujuje imyaka 18 kujya mu tubari.

Bamwe mu rubyiruko babwiye RADIOTV10 ko aya mabwiriza ababangamiye kuko bumva ababuza uburenganzira bwabo.

Mu buryo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abinjiye mu kabari babanza kwerekana ibyangombwa bibaranga kugira ngo barebe niba bafite imyaka y’ubukure.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, yasabye inzego zose harimo n’ababyeyi kugenzura gahunda zihuza urubyiruko by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa