skol
fortebet

Hagiye gukorwa andi mavugurura muri kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko harimo gukorwa isesengura ku mavugurura akenewe muri Kaminuza y’u Rwanda, azerekana ibikwiye gukorwa kugira ibe kaminuza y’intangarugero nk’uko igihugu cyacu kiyifuza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yayoboraga umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 5702 basoje mu byiciro bitandukanye. Barimo 25 basoje PhD na 628 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Masters.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko uyu ari umunsi wo gushimira (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko harimo gukorwa isesengura ku mavugurura akenewe muri Kaminuza y’u Rwanda, azerekana ibikwiye gukorwa kugira ibe kaminuza y’intangarugero nk’uko igihugu cyacu kiyifuza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yayoboraga umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 5702 basoje mu byiciro bitandukanye. Barimo 25 basoje PhD na 628 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Masters.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko uyu ari umunsi wo gushimira Kaminuza y’u Rwanda ku ntambwe yateye, ikubaka ubushobozi butuma iganwa n’abayeshuri bo mu bihugu by’amahanga, ku buryo kuri iyi nshuro harangijemo abayeshuri basaga 100 bo mu bihugu 21.

Byongeye, kuva mu 2016, Kaminuza y’u Rwanda yabaye igicumbi cy’ibigo bie by’icyitegererezo ku rwego rw’akarere, bitanga umusanzu mu gukemura ibibazo bihari, ubushakashatsi n’amahugurwa.

Yakomeje ati "Ibi byazamuye uburyo kaminuza yacu igaragara. Ariko nk’uko tubizi, kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza ni urugendo rukomeza, ntabwo bikorwa mu ijoro rimwe. Guverinoma izi imbogamizi Kaminuza y’u Rwanda igihura nazo, kandi ifite umuhate bwo kubikemura mu buryo burambye."

Yavuze ko mu gusuzuma ikigero biriho, guhera muri Nzeri 2022 Guverinoma y’u Rwanda yatangiye isesengura ryimbitse kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Yakomeje ati "Iri sesengura rigamije guteza imbere ireme ry’uburezi muri UR, rizadufasha kumenya andi mavugurura yakorwa mu kunoza imikorere ya Kaminuza yacu. Amwe muri ayo mavugurura azatuma habaho kunoza uburyo bwo guha ubushobozi Kaminuza y’u Rwanda no gutuma bikorwa neza kandi mu buryo burambye."

Iryo sesengura kandi ngo rizatuma habaho uburyo bwo gucunga neza umutungo wa Kaminuza, imicungire y’amashami yayo no gukemura ibindi bibazo, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yashimangiye ko Guverinoma ifite ubushake bwo kubaka Kaminuza y’u Rwanda, ikaba kaminuza yubakiye ku bushakashatsi.

Yashimangiye ko hakiri byinshi byo gukorwa kandi bisaba ko inzego zose zibikorera hamwe.

Yakomeje ati "Guverinoma y’u Rwanda izafatanya namwe mu gukemura ibibazo byose biri muri kaminuza, kugira ngo tuyigire kaminuza y’intangarugero uko igihugu cyacu kiyifuza."

"Ibe kaminuza irerera u Rwanda, ibe kaminuza yigisha abazaba abakozi ba leta beza, ibe kaminuza nziza kandi yigisha abazaba abakozi b’abikorera ku giti cyabo nabo beza, ibe kaminuza yigisha abazateza imbere igihugu cyacu guhera ubungubu kugeza mu myaka iri imbere."

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gukora amavugurura muri iyi kaminuza, ihuriza hamwe iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’amashuri makuru yari aya Leta, bibyara Kaminuza y’u Rwanda nk’ikigo kimwe.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa