skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri w’Uburezi yafashije abanyeshuri kumenyesha ababyeyi babo ko batashye akoresheje telefoni ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Nubwo yari ahugiye muri gahunda yo kureba uko igikorwa cyo gucyura mu rugo abanyeshuri kiri kugenda,Minisitiri w’Uburezi,Dr.Valentine Uwamariya yagaragaye ari gufasha bamwe muri bo kumenyesha ababyeyi babo ko batashye akoresheje telefoni ye.

Sponsored Ad

Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Minisitiri Uwamariya ari guhamagara bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri abamenyesha uko gahunda yo gucyura abana babo iteye nuko barabageraho.

Guhera ku munsi w’ejo taliki ya 15 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangiye gucyura mu rugo abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Koronavirusi cyamaze kugera mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020,nibwo MINEDUC yatangaje ko amashuri yose na za kaminuza zo mu Rwanda bifunga mu gihe cy’ibyumweru 2,kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Iyi gahunda yakomeje no kuri uyu wa mbere,aho abanyeshuri bo mu ntara zose bagejejwe mu rugo batishyuye amatike.



Ibitekerezo

  • Mbega byizaaaaa! Dr valentine Uwamariya ni ubusanzwe agira umutima mwiza Imana ijye ikomeza imuhe imigisha myinshiii nibyo mwifurije.

    urugero rwiza rwose 💪

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa