skol
fortebet

Ababyeyi batagihana abana bati "Hari ukundi umwana akosorwa" [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’ uburenganzira bw’ abana Children’ s Voice Today ufatanyije na Save the Children(CVT) barimo kwigisha abarezi n’ ababyeyi n’ abana ko umuco wo guhana abana ukwiye gucika umwana wakoze ikosa akajya aganirizwa ku ikosa yakoze n’ uburyo ubutaha akwiye kwirinda kurisubira.

Sponsored Ad

Ni gahunda yiswe “Uburere budahutaza”. Kuri uyu wa 19 Kamena 2018 CVT yaganiriye n’ abayobozi b’ ibigo by’ amashuri, ababyeyi bahagarariye abandi n’ abana bose mu karere ka Ruhango bakaba bahuriza ku kuvuga ko umuco wo gukubita, gutuka no gutoteza abana ukwiye gusimburwa no gukosora umwana hakoreshejwe ikiganiro.

Mukandinda Rozette uhagarariye ababyeyi mu murenge wa Byimana muri gahunda y’ uburere budahutaza umwana yatangarije UMURYANGO ko akimara kubona amahugurwa yababajwe n’ igihe yamaze ahutaza abana be.


Mukandinda Rozette

Yatize “Nkimara kubona aya mahugurwa narababaye cyane kuko natotezaga abana banjye kuko hari uko nifuzaga ko bamera. Amagambo nababwiraga niyo mabi. Ubu abana banjye ni inshuti zanjye ntabwo umwana yatinya kumbwira ngo ndashaka ko tuganira kuri iki n’ iki”

Uyu mubyeyi unafite umwana wiga mu mashuri yisumbuye yemeza ko kudahana umwana bitatuma aba umuswa ahubwo ngo bituma aba umuhanga.

Ati “Kudakubita umwana ukamuganiriza no mu gihe yaguye mu ikosa ntabwo bituma aba umuswa ahubwo bituma yubahiriza gahunda ntagire aho ahurira n’ igihano bigatuma aba umuhanga”

Mutuyemariya Joséphine umwana uhagararie abandi mu Murenge wa Mwendo yabwiye UMURYANGO ko abana bagizweho ingaruka n’ ibihano agashyigikira ko ibihano bivaho burundu umwana akajya akosozwa amagambo yuje ubugwaneza.


umwana Mutuyemariya Josephine

Uyu mwana avuga ko azi umwana iwabo basize mu rugo ngo ateke ,iwabo bataha bagasanga aribwo agishyiraho inkono bakamutwikisha umwase uyu mwana bikamuviramo ubumuga.

Ati “Niba umwana yakwibye ibihumbi 15 aho kwica Gitera wakwica ikibimutera, wasanga impamvu uyu mwana yakwibye ibyo bihumbi 15 ari uko hari icyo wamwimye akeneye. Mwaganira ukumva impamvu yakwibye. Niba ari umwana wakerewe kugera ku ishuri wamubaza impamvu yakerewe kuko ushobora gusanga ivomo rizana amazi make bikaba ngombwa ko ategereza, twashaka uko twongera amazi ku ivomo”

Kampire Martha, Umuyobozi w’ ishuri ribanza rya Mwendo avuga ko igihano kibabaza umwana atari kiza ngo ahubwo kumuganiriza ukaba wanamuha agahano koroheje bitewe n’ ikosa yakoze nibyo bikwiye.


Kampire Martha, Directrice

Ati “Wenda nk’ umwana yaje ku ishuri atoze ukamusaba ko avoma amazi akoga uba umuhannye ariko unamukosoye”

Beatrice Nisubire Umuhuza muri gahunda y’ Uburere budahutaza asanga ibihano bidakwiye guhabwa abana kuko bibagiraho ingaruka mbi.


Beatrice Nasubire

Yagize ati “Umwana wakubiswe agira ipfunwe ntabwo yisanzura mu bandi ahora yitinya. Niba wifuza ko umwana wawe azaba umuyobozi w’ ejo hazaza ntabwo umubwira ngo ntacyo uzavamo kuko ijambo rirarema”

Gahunda y’ uburere budahutaza yatangiye muri 2017 iterwa inkunga n’ igihugu cya Swede izamara imyaka itanu, abayumvise bahuriza kukuba kuba barakubitaga abana ari ukutamenya.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa