skol
fortebet

Imbamutima za Adda Ireba nyuma y’ifoto ye na Perezida Kagame ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byari ibyishimo n’umunezero ku banyeshuri 75 basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, aho umunezero waje wiyongera ku wundi kubera iyi ntambwe ishimishije bateye.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye ku garuka ku byishimo by’umunyeshuri uri mubasoje muri Kaminuza y’Ubuhinzi ya Rica n’amanota meza ,witwa Adda Ireba wahuye bwa mbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ifoto imwe yanyuze benshi, ni iy’umunyeshuri umwe witwa Ireba Ada wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yashyikirizwaga impamyabumenyi na Perezida Kagame, akubura amaso akamureba mu maso, agaragaza ko abyishimiye.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yashyikirizaga impamyabumenyi uyu munyeshuri, mu mashusho, bigaragara ko yamubwiye ati “Congratulations [amahirwe masa]” Umunyeshuri agahita yubura amaso, akamusubiza yishimye aseka, agira ati “Thank you [Murakoze].”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bavuze ko isobanuye byinshi, ko umuntu wese ugize amahirwe yo guhagararana na Perezida Kagame no kumusuhuza, aba ari ibyishimo bikomeye, nk’uko byagaragajwe n’uyu munyeshuri.


Mu kiganiro kigufi Adda yagiranye n’umunyamakuru w’UMURYANGO, yatangaje ibyishimo yatewe no kwifotoranya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,n’ibyiyumviro bye nyuma yo gutoranywa nk’umunyeshuri uri mu bambere basoje bafite amanota meza muri iriya Kaminuza ya RICA.

Adda Ireba yagize ati “ Mu byukuri n’ibyigiciro gikomeye cyane kuba naragize amahirwe yo gusuhuzanya na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame , mu bizima bwanjye ntago nabyiyumbishaga. Kuba Howard G Buffet na Perezida Kagame baritabiriye ibirori byacu byari iby’igiciro gikomeye cyane”.

Akomoza ku ifoto yafatanye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko byarenze ibitekerezo bye.

Aho yagize ati”Iyi foto isobanuye byinshi , n’inzozi zabaye impamo guhura n’Umukuru w’igihugu Perezida Kagame, narabyifuzaga cyane kuva cyera ariko sinarinzi inzira bizacamo n’uko bizagenda ngo mpure nawe , None dore byabaye vuba cyane birenze uko nabitecyerezaga, muri iyi minsi iyo ndikwitegereza iyi foto inyibutsa ko gukora cyane bigira inyungu nyinshi kandi igaragarira buri wese, aha siho birangiriye, ibi bibaye intangiriro y’urugendo rwanjye rwo kugera kuri itsinzi yanjye”.


Adda yasoje agira inama urubyiruko rugenzi rwe agira ati”Ndashaka gukangurira urubyiruko rugenzi rwanjye n’abandi bari bw’umve inkuru yanjye “ ngira nti”Bisaba kudacika intege , no gudatakaza indangagaciro zawe mu byo ukora byose , kugira intumbero gukora cyane byose bikugeza aho wifuza murakoze”.

Ku ya 8 Kanama 2023 , nibwo kaminuza ya RICA yashyize hanze abanyeshuri bayo ba mbere 75, nyuma y’imyaka ine bigishwa uburyo butandukanye bafasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi, kikaba igihugu gifite ubuhinzi buteye imbere kandi cyihagije mu biribwa.

Iyi kaminuza yashinzwe n’Umuherwe Howard G Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza mu b’imbere .

Mu mbwirwaruhame Buffet yatanze, yivugiye ko umushinga wo kubaka iryo shuri amaze imyaka icumi awutekereje abinyujije mu muryango nterankunga yashinze, Howard G Buffet Foundation.

Uyu mugabo uganira atebya cyane, mu muhango wo guha impamyabumenyi abo banyeshuri yabwiye Perezida Kagame ko iyo ishuri atarishinga mu Rwanda, yari kurireka burundu.

Ati “Kugira ngo bigerweho hari hakenewe ko tubona umufatanyabikorwa nyawe. Naba mbigabanyirije agaciro mvuze ko uwo mufatanyabikorwa nyawe twamusanze mu Rwanda, ahubwo twasanze muri Afurika yose u Rwanda ari we mufatanyabikorwa wenyine twakorana.”

Kumva neza uburyo Buffet akunda u Rwanda kandi yemera ubuyobozi bwarwo, ni uko uwo mushinga wo kubaka ishuri rya RICA uri mu gatebo k’indi mishinga yatangije yo kwita ku buhinzi, aho afite gahunda zo gushoramo miliyoni 500$ (asaga miliyari 500 Frw).

Aya mafaranga uyakubye inshuro nka zirindwi, ahura n’ingengo y’imari u Rwanda rukoresha ku mwaka umwe!.

Ibikorwa bye ntabwo byaheze mu magambo kuko uretse RICA, Buffet afite undi mushinga wo kuhira i Nasho mu Karere ka Kirehe, aho yubatse ibikorwaremezo bifasha abaturage barenga 2000 kuhira hegitari zirenga 1.170, zihingwaho ibigori n’ibindi bihingwa.

Perezida Kagame yavuze ko uwo mushinga watangiye gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri utangijwe, kuko umusaruro abaturage babonaga wiyongereye cyane.
Ati “Buffet, ndizera ko tutagutengushye!”.

Buffet avuga ko u Rwanda rufite umwihariko muri Afurika ahereye ku buyobozi bwarwo ndetse n’icyerecyezo rufite. Ntacyo arushakaho kindi kuko uyu mugabo nta gihugu na kimwe cya Afurika atarageramo.

We ubwe yivugiye ko yageze “mu bihugu byose kuri uyu mugabane. Nageze mu bihugu birimo amakimbirane, twamaze imyaka 20 dukorera muri Afurika y’Epfo dufiteyo ikigo cy’ubushakashatsi […] Nigeze kubwira umukobwa wanjye nti ‘iyo ugeze mu Rwanda ntabwo ubona Afurika nyayo y’uyu munsi ahubwo ubona uko Afurika y’Ejo izaba imeze.”

Perezida Kagame na Buffet bafata ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri basoje amasomo muri RICA

Perezida Kagame na Buffet bafunguye ku mugaragaro RICA, Ishuri mpuzamahanga ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi bugezweho mu Rwanda


Ifoto ya Adda Ireba arikumwe na Perezida Kagame ikomeje kuvugisha benshi

Ibitekerezo

  • Uwo
    o mwana nanjye yanejeje cyane yakoresheje imbaraga nyinshi azi icyo gukora bivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa