skol
fortebet

Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye mu gihugu hose uretse mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere, itariki 18 Mutarama 2021, abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza batangiye kwiga uretse abo mu mujyi wa Kigali, ikintu gishimishije ababyeyi b’abo bana, ariko gusa banafite n’impungenge bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego.

Sponsored Ad

Impungenge bafite nuko abo bana bagiye kwiga mu gihe umubare w’abandura n’abapfa bazize icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Kuba hari abavuga ko abana batazahazwa n’iki cyorezo ndetse ngo bafite ubudahangarwa buri hejuru, Dr. Menelas Nkeshimana umwe mu baganga bakurikiranira hafi abarwayi ba COVID-19 yemeza ko ibi bidafite ishingiro ko kugeza ubu hari abana bamaze kuyirwara.

Ati: “Twarabibonye hari abana bamaze kuyirwara ndetse no mu nkundura ya mbere, ..na n’ubu mu nkundura ya kabiri turabafite, bivuze ko ababyeyi bakwiye kwitwararika, abarezi nabo bakitwararika….bagomba gufasha leta kugirango iby’amashuri bigende neza abana bige.”

Yongeyeho ko imyumvire y’abana kuri covid-19 izakomeza kuba hasi bakaba basabwa kubaba hafi bakamenya ibyo barimo byose.

Impuguke mu bumenyamuntu, Bukuru Germaine yemeza ko abana bari kuri iki kigero bazi kubahiriza amabwiriza igihe hari ababari hafi babakurikirana.

Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko inzego zose ziteguye gukurikirana uburyo abana b’abanyeshuri bari kuri iki kigero bazarindwa iki cyorezo cyane cyane abarezi babo.

Hari hagiye gushira umwaka abana bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza batiga kubera icyorezo cya Covid-19.

Abo bana bagiye gusubira kwiga nyuma y’aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.

Ku munsi w’ejo tariki 17 Mutarama,MINEDUC yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali yo afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa