skol
fortebet

Ingengabihe y’ amashuri abanza n’ ayisumbuye ya 2017 yatangajwe

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Isaac Munyakazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017.
Nk’ uko bigaragara mu myanzuro n’ ibyemezo by’ inama y’ Abaminisiti yateraniye muri Village Urugwiro kuwa 9 Ukuboza 2016, Iyobowe na Perezida Kagame, umwaka w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye 2017 ugizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.
Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Isaac Munyakazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017.

Nk’ uko bigaragara mu myanzuro n’ ibyemezo by’ inama y’ Abaminisiti yateraniye muri Village Urugwiro kuwa 9 Ukuboza 2016, Iyobowe na Perezida Kagame, umwaka w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye 2017 ugizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.

Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 23/01/2017, kirangire tariki ya 31/03/2017;

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 17/04/2017, kirangire tariki ya 29/07/2017;

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 14/08/2017, kirangire tariki ya 18/11/2017.

Ibitekerezo

  • Ntekereza ko igihembwe cya Gatatu cyatangira tariki ya20/8/2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa