skol
fortebet

Abanyeshuri 1700 bo mu bihugu 30 bagiye guhurira i Kigali baganire ku cyateza imbere Afurika

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 25 Nyakanga I Kigali mu Rwanda haratangira inama 7 ihuza abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bakaganira ku bibazo uyu mugabane ufite bagamije kubishakira ibisubizo.

Sponsored Ad

Mu bizaganirwaho muri iyi nama harimo ibihe bigoye Afurika yanyuzemo aribyo ubucakara, ubukoroni n’ ibindi. Muri ibi bihe byose Afurika ifite abantu bafatwa nk’ intwari bagiye bayifasha kubisohokamo barimo Julius Nyerere waharaniye ubwigenge bwa Tanzania, Kwame Nkurumah waharaniye ubwigenge bwa Ghana n’ abandi benshi.

Nubwo ariko Afurika yabonye ubwigenge, uru rugamba rwo ngo ntirwarangiye nk’ uko bitangazwa n’ umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ Abanyeshuri muri Afurika Peter Kwasi Kodji. Uyu avuga ko Afurika igifite urugamba rwo gushaka uko yigenga mu bukungu.

Yabitangarije mu kiganiro abategura iyi nama y’ abanyeshuri bo muri Afurika igiye kubera mu Rwanda bahaye abanyamakuru kuri uyu wa 24 Nyakanga 2018.

Yagize ati “Ntabwo turimo guharanira ubwigenge bwa politiki, turimo guharanira ubwigenge mu bukungu. Nitugira ubwigenge mu bukungu nibwo Afurika izaba ifite ubwigenge nyakuri”

Ibi bihuye neza n’ ibyo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe ashyize imbere. Muri uyu mwaka nibwo ibihugu 44 by’ Afurika byateraniye I Kigali bishyiraho isoko rusange ry’ Afurika.

Umuyobozi wa Pan Africanism Mouvement mu Rwanda Musoni Protais agereranya Afurika nk’ igihugu cya 3 gituwe n’ amaturage benshi inyuma y’ Ubushinwa, Ubuhinde akavuga ko kudashyigikiraho ko habaho isoko rusange ry’ Afurika bwaba ari ubujiji.

Yagize ati “Utaharanira ko Afurika ituwe na miliyari na miliyoni 200 igira isoko rimwe yaba afite ubujiji. “

Musoni Protais yavuze ko Gisa Rwigema, Paul Kagame , Kwame Nkurumah, Julius Nyerere n’ abandi ibyo bagezeho babiharaniye ari abanyeshuri bityo ngo urubyiruko rwa Afurika nta mahitamo cyangwa urwitwazo rufite byatuma badaharanira ko Afurika yigenga mu bukungu.
Ubushinwa butuwe na miliyari 1,379 Ubuhinde bugaturwa na miliyari 1,324, Afurika igaturwa na miliyari aricyo Musoni Protais akavuga ko ibihugu by’ Afurika bikwiye gushyira hamwe uyu mugabane ukaba nk’ igihugu cya 3 mu bituwe cyane.

Iyi nama y’ iminsi itatu izahuza abanyeshuri bo mu bihugu birimo Singapore, Ubwongereza, Ubuhinde, Afurika y’ Epfo, Iles Maurice, Burundi, Benin, Sudan, Cameroun, Gambia, Maroc, Ghana, Sierra Leone, Togo, Tchad,Nigeria, Mozambique, Tanzania, Zimbabwe, Zambia, Botswana, Namibia,Malawi, Kenya, Uganda, n’ u Rwanda.

Mu bizaganirwaho harimo iteganyanyigisho y’ Afurika, uburyo Afurika yagira indangagaciro zimwe, n’ uburyo Afurika yabyaza umusaruro umuco gakondo wabo binyuze mu bihangano. Muri iyi bana abanyeshuri bafite udushya bahanze bazagira umwanya wo kutumirikira bagenzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa