skol
fortebet

Karongi: Umwarimu yasezeye ku kazi kubera ko ikigo akoraho kidafite umuriro

Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimu wigishaga ICT mu karere ka Karongi yasezeye ku mirimo ye ku bw’impamvu zo kubura ibikoresho byo kwigishirizaho abana no kuba nta muriro uba kuri iryo shuri.
Uyu mwarimu witwa Ndikumana Edouard yandikiye umuyobozi mukuru wa REB amumenyesha ko asezeye ku kazi ko kwigisha ku kigo cya GS Gitabura cyo mu karere ka Karongi kubera imbogamizi yahuye nazo.
Uyu mwarimu yavuze ko imbogamizi ya mbere yahuye nayo ari ikibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi utaragera aho yigisha ndetse no kuba iki (...)

Sponsored Ad

Umwarimu wigishaga ICT mu karere ka Karongi yasezeye ku mirimo ye ku bw’impamvu zo kubura ibikoresho byo kwigishirizaho abana no kuba nta muriro uba kuri iryo shuri.

Uyu mwarimu witwa Ndikumana Edouard yandikiye umuyobozi mukuru wa REB amumenyesha ko asezeye ku kazi ko kwigisha ku kigo cya GS Gitabura cyo mu karere ka Karongi kubera imbogamizi yahuye nazo.

Uyu mwarimu yavuze ko imbogamizi ya mbere yahuye nayo ari ikibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi utaragera aho yigisha ndetse no kuba iki kigo cy’Uburezi bwibanze bw’imyaka 9 kitagira igikoresho na kimwe.

Yasoje agira ati "Bityo mbona bitankundira ko nkomeza aka kazi kuko nta musaruro waboneka."

Uyu mwarimu yabwiye Flash ko yasanze atakomeza gukora ubusa,kuko yabajije akumva nta gahunda yo kuzana uyu muriro kuri iki kigo kandi isomo yigisha risaba umuriro na mudasobwa.

Uyu mwarimu yari amaze ukwezi kumwe n’iminsi 10 mu kazi ariko yahisemo kukavaho

Ntabwo REB cyangwa MINEDUC iravuga kuri iyi baruwa y’uyu mwarimu gusa mu bice bimwe na bimwe by’icyaro hakunze kuvugwa ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho bigakoma mu nkokora imyigire y’ikoranabuhanga ku banyeshuri.

Ibitekerezo

  • Uyu mwarimu ni inymangamugayo nta mpamvu yo kubeshya rwose ireme ry’uburezi ryaboneka rite rwose hakiri ibibazo nk’ibi nukuri uyu mwarimu ndamukunze n’abandi nkaba babikore kugira ngo impinduka ziboneke. Musabiye umugisha ku Mana nanjye arijye nabikora aho kwiba Leta n’Imana yazampana.

    Uyu rwose afite ukuri, niba mu masomo bigidha harimo akeneye umuriro, ukaba ari ntawo, aho kubeshya abana wasezera da. Ukazashakira ahandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa