skol
fortebet

Kayonza: Umukobwa ibise byafashe ari gukora icya Leta icyari gisigaye yagikoreye muri materinite

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Muri materinite y’ ibitaro bya Gahini hari umunyeshuri w’ urimo wahakoreye ikizami cya Leta cya nyuma yari asigaje nyuma y’ uko ibise bimufashe ari mu kizami. Muri akarere hari undi munyeshuri utwite inda y’ imvutsi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wabyaye wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyawera mu Karere ka Kayonza. Iwabo ni mu Murenge wa Mwiri yakoreraga ibizamini mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagahandagaza mu Murenge wa Gahini.

Uyu munyeshurikazi yafashwe n’ibise ari mu bizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, akomeza guhanyanyaza arabikora birarangira.

Ibise byakomeje kwisukiranya kugeza ubwo abanyeshuri bagenzi be bahuruzaga abayobozi b’ikigo bamujyana ku bitaro bya Gahini, ari naho yabyariye umwana w’umuhungu ahagana saa moya z’umugoroba.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere Philbert yavuganye n’ UMURYANGO ari kujya gufata ikizami uyu mukobwa yakoreye muri materinite kuko yari yarangije gukora.

Yatubwiye ko uyu mwana w’ umuhungu yavutse atarageza igihe ndetse ko uyu mukobwa atari yiteguye kubyara kuko nta byangombwa nkenerwa by’ umubyeyi yari yitwaje.

Uyu mwana yavukiye amezi 6 gusa abaganga bavuze ko we na nyina bameze neza kugeza ubu. Uyu mukobwa wabyaye yari afite imyaka 23 yigaga mu ishami rya HEG.

Uretse uyu mwana w’umukobwa wibarutse, mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza naho haravugwa undi uri gukora ibizamini atwite inda nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa