skol
fortebet

Kirehe: Polisi yafatanye abana babiri bavukana ibiro 13 by’urumogi

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu biyobyabwenge bakanakoresha abana mu kubitunda babikura mu gace runaka babijyana ahandi; ndetse bamwe bakaba babifashisha mu kubicuruza.
Urugero ni urwo mu karere ka Kirehe aho ku itariki 27 z’uku kwezi Polisi yafatanye abana babiri bavukana ibiro 13 by’urumogi baruhawe na nyina witwa Mukahabimana Mariyana utuye mu kagari ka Cyana, mu murenge wa Kigarama ngo barushyire umuntu utaramenyekana bagombaga guhurira mu murenge wa Kabarondo nk’uko umwe muri bo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu biyobyabwenge bakanakoresha abana mu kubitunda babikura mu gace runaka babijyana ahandi; ndetse bamwe bakaba babifashisha mu kubicuruza.

Urugero ni urwo mu karere ka Kirehe aho ku itariki 27 z’uku kwezi Polisi yafatanye abana babiri bavukana ibiro 13 by’urumogi baruhawe na nyina witwa Mukahabimana Mariyana utuye mu kagari ka Cyana, mu murenge wa Kigarama ngo barushyire umuntu utaramenyekana bagombaga guhurira mu murenge wa Kabarondo nk’uko umwe muri bo yavuze ubwo bafatirwaga mu kagari ka Cyunuzi, mu murenge wa Gatore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko umwe muri abo bana w’umukobwa afite imyaka 13 y’amavuko ; naho undi w’umuhungu akaba afite imyaka 12 y’amavuko.

Mu butumwa bwe yagize ati,"Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko tuzi amayeri yabo. Ababishoramo abana bamenye ko bitazigera bibahira kuko isaha iyo ari yo yose bazafatwa babiryozwe nibatabireka."

Yavuze ko nyina w’aba bana akimenya ko bafatanywe urwo rumogi yahise acika; ariko ko Polisi ikomeje kumushaka, ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane hanafatwe abo bari barushyiriye.

IP Dusabe yasabye abana kwirinda gukoreshwa mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubera ko amaherezo birangira bamwe muri bo babinyoye ibintu bigira ingaruka mbi ku hazaza habo no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ingingo ya 596 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri Tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Bamwe mu batunda ibiyobyabwenge b’igitsinagore babikenyereraho, kubiheka nk’abana; abandi babyambara nk’amabere; naho ab’igitsinagabo harimo ababyambariraho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’igare. Hari na none abo Polisi y’u Rwanda ifata babihishe mu biribwa nk’imigati n’ibihaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa