skol
fortebet

Leta ngo ikwiye kurekera abanyeshuri telefone igahana abazikoresha nabi

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu banyeshuri basanga Leta y’ u Rwanda ikwiye gushyiraho itegeko rihana abanyeshuri bakoresha telephone mu buryo butari bwo aho guhana umunyeshuri uyitunze kuko kuzitunga bibafitiye akamaro.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri baravuga ibi mu gihe hashize ibyumweru bibiri, Minisiteri y’ Uburezi itangarije mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye tariki 12 Kamena 2018 ko umunyeshuri uzafatanwa telephone inshuro ebyiri azirukanwa burundu.

Iki kiganiro cyarimo abaminisitiri bane bafite aho bahuriye n’ urubyiruko bose bahuriza ku ntero imwe ko ‘telephone ziciwe mu mashuri abanza n’ ayisumbuye’.

Nk’ aho iki cyemezo kirimo akarengane abanyeshuri barimo Ishimwe Rosine wiga accountancy mu wa 5 muri GS Hanika TVET School yatangarije UMURYANGO ko Leta y’ u Rwanda aho guca telephone mu mashuri yashyiraho itegeko rihana abanyeshuri bazikoresha nabi. Ubwo twaganiraga yari afite telefone gusa ntabwo yari ari ku ishuri.

Yagize ati “Njye numva batwemerera tukazitunga, bakavuga bati ‘aba bayikoresha mu buryo butemewe bazajya bahanishwa iki gihano’. Iki gihano cyo kwirukanwa burundu gikwiye guhabwa uwaderanje prof kuko ni bibi nanjye ndabizi”.


Ishimwe Rosine

Uyu mukobwa wemereye UMURYANGO ko atunze smart phone ariko akavuga ko atajya ayijyana ku ishuri yavuze ko Leta y’ u Rwanda yemereye abanyeshuri kujyana telephone ku ishuri yajya ajyana iye akayikoresha afotora note akaza kuzandida mu ikayi ageze mu rugo kuko ngo hari igihe mwarimu yandika ikibaho akacyuzuza agahita asiba hari abatararangiza kwandika mu makayi yabo.

Mutuyemariya Josephine , wiga muri G.S. Mwendo mu karere ka Ruhango yatanze urugero rwo gukoresha nabi avuga ko azi abanyeshuri bazikoresha mu gutesha umutwe umwarimu no kumurangaza.

Yagize ati “Kuba Leta yaraciye telephone mu mashuri ni byiza warebaga na mwarimu ugasanga biramubangamira. Ugasanga umunyeshuri niba afite numero ya prof mu buryo bwo kumuderanja, yaba agiye gutanga test, umunyeshuri akavuga ngo reka niyemeze muteshe umutwe, akamuha bipe rimwe mwarimu agasohoka agiye kwitaba umuntu umuhamagaye yagera mu muryango umunyeshuri akaba arakubye, undi munyeshuri nawe hashira akanya akabikora”


Mutuyemaria Josephine

Mutuyemariya nubwo nubwo avuga ko telephone ari mbi ku munyeshuri avuga ko hari ubwo zabagiriraga akamaro cyane nk’ abiga bataha.

Ati “Hari ukuntu umunyeshuri yabaga ari ku ishuri nko mu rugo bakagira icyo bashaka kumutuma hafi yo ku ishuri bakamuhamagara ngo ukizane”

Kwizera Magnifique wiga mu ishuri ryisumbuye GS Munanira ati “Kiriya gitekerezo cyo guca terefone ku ruhande rumwe ni kiza ariko ku rundi ruhande ni kibi”

Avuga ko hari igihe umunyeshuri yabaga ari ku ishuri, ababyeyi bamukenera byihutirwa bagahita bamuhamagara, gusa ngo hari abazikoreshaga nabi nk’ igihe mwarimu ari ku kibaho yigisha umunyeshuri akaba yibereye mu nguni kuri facebook na whatsapp.

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye babujijwe gutunga telefone ku ishuri ngo uzajya ayifatwanwa inshuro ebyiri azajya yirukanwa

Ibitekerezo

  • Mwa bana mwe, ntimuzi ibyo Leta ibarinda. Muzabimenya kera. Abashyigikiye ko mwifana twlwfoni barababeshya. Ni abatabifuriza ibyiza. Telefoni zirabarangaza.

    Amahoro Umusaza!!?. Turakwemera Sana!% Ok Nitwa Nizeyimana J.de Dieu Hano Nyacyonga Turagukurikiye Kbs Abanyeshuri Ntago Bakwiye 4ne Kuko Iraranganza. Saw Irambire Papa!!%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa